Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

 INDIRIMBO YA 11

Ibyaremwe bisingiza Imana

Hitamo ibyafashwe amajwi
Ibyaremwe bisingiza Imana
REBA

(Zaburi ya 19)

 1. 1. Ibyo waremye Mana ni byinshi,

  Bivuga icyubahiro cyawe.

  Bibikora nta jambo bivuze,

  Bitangaza ubutumwa hose.

  Bibikora nta jambo bivuze,

  Bitangaza ubutumwa hose.

 2. 2. Kugutinya bihuje n’ubwenge,

  Biturinda gukora ibibi.

  Bibiliya iratuyobora;

  Ubutunzi burimo ni bwinshi.

  Bibiliya iratuyobora;

  Ubutunzi burimo ni bwinshi.

 3. 3. Kukumenya ni byo biturinda

  Maze twese tukabaho neza.

  Nitwubahisha izina ryawe

  Uzaduha imigisha myinshi.

  Nitwubahisha izina ryawe

  Uzaduha imigisha myinshi.