Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

INDIRIMBO YA 103

Yehova yaduhaye abungeri

Yehova yaduhaye abungeri

(Abefeso 4:8)

  1. 1. Yah yaduhaye abungeri

    Bita ku mukumbi.

    Baduha urugero rwiza;

    Baratuyobora.

    (INYIKIRIZO)

    Yehova aduha impano,

    Abagabo bizerwa,

    Bita cyane ku mukumbi we;

    Turabakunda cyane.

  2. 2. Abo bungeri batwitaho;

    Bayobora neza.

    Bavuga amagambo meza,

    Iyo badufasha.

    (INYIKIRIZO)

    Yehova aduha impano,

    Abagabo bizerwa,

    Bita cyane ku mukumbi we;

    Turabakunda cyane.

  3. 3. Baduha inama z’ubwenge

    Ngo tudateshuka.

    Tuzajye tuzumvira zose

    Tuzikurikize.

    (INYIKIRIZO)

    Yehova aduha impano,

    Abagabo bizerwa,

    Bita cyane ku mukumbi we;

    Turabakunda cyane.

(Reba nanone Yes 32:1, 2; Yer 3:15; Yoh 21:15-17; Ibyak 20:28.)