Wikwihuta
Vanaho:
1. Jy’ugenda utihuta,
Nubwo bitagushimishije.
Ntukarushanwe n’incuti,
Ntabwo bikwiye,
Si n’umwanya wabyo.
(INYIKIRIZO)
Wikwihuta,
Tekereza witonze,
Ukunde iby’ukora,
Wikwihuta.
2. Ufite inshingano.
Nibyo rwose ufasha abandi,
Ariko ujye wibuka
Kujy’ubakunda kandi
Ubiteho.
(INYIKIRIZO)
Wikwihuta.
Tekereza witonze,
Ukunde iby’ukora,
Wikwihuta.
3. Niba uri kubwiriza,
Wakomanga ukabura abantu,
Ujye ureba no mu bagenzi,
Abatihuta ubabwirize.
(INYIKIRIZO)
Wikwihuta.
Tekereza witonze,
Ukunde iby’ukora,
Wikwihuta.
Ooh Wikwihuta.

