INDIRIMBO ZISANZWE

“Twakire abashyitsi”

Ikinyarwanda
“Twakire abashyitsi”
https://cms-imgp.jw-cdn.org/img/p/1014256/univ/art/1014256_univ_sqr_xl.jpg

“Twakire abashyitsi”

“Twakire abashyitsi”

Vanaho:

  1. 1. Nta gishimisha nko gusangira

    Gusabana biranezeza.

    Yehova ni we dukesha ibyo byiza byose.

    Ese twamwigana?

    (INYIKIRIZO)

    Tujye dukunda kwigana Imana,

    Twakir’abashyitsi.

    Tubakire tutarobanura

    Ni ko gukundana.

  2. 2. Data wo mw’ijuru yaduhay’aho dutura.

    Ese dusangiye ntibyatunezeza?

    Twiboner’ibyishimo biva mu gutanga

    Ni rwo rukundo.

    (INYIKIRIZO)

    Tujye dukunda kwigana Imana,

    Twakir’abashyitsi.

    Tubakire tutarobanura

    Ni ko gukundana.

    (IKIRARO)

    Muri twe har’abakennye,

    Dusangire nabo.

    Ku bw’ibiza ntaho bari.

    Tuzabitaho,

    Tuzemera kubah’ikaze mu ngo zacu.

    Byabagwa neza.

    (INYIKIRIZO)

    Tujye dukunda kwigan’Imana

    Twakir’abashyitsi.

    Tubakire tutarobanura,

    Ni ko gukundana.

    Ni ko gukundana,

    Ni ko gukundana.