Tubona ubutunzi
Vanaho:
1. Iyo nsoma niyigisha,
Mbon’ubutunzi bwinshi.
Har’igihe nshakashaka, kandi ngacukumbura.
Nkumva meze nk’uri
Aho byabereye
Bityo ngasobanukirwa Bibiliya.
(INYIKIRIZO)
Gutekereza nkazirikana—
Ni byo bimfasha kumenya.
Bimfasha kumva icyo njye nsabwa
Nkab’uwo nkwiye kuba we.—
Uwo nkwiye kuba we.
2. Ntekereza no ku bantu—
Bamwe bar’abizerwa.
Kubamenya bihishura
Imico ya Yehova.
Har’ubwo nzirikana bikanyungura
Kurushaho kub’incuti ya Yehova.
(INYIKIRIZO)
Gutekereza tuzirikana,—
Ni byo bituma tumenya.
Tukiyumvisha icyo dusabwa
Ngo tub’abantu bakwiye.—
Abantu bakwiye.
(INYIKIRIZO)
Gutekereza tuzirikana.
Gutekereza tuzirikana.
Gutekereza tuzirikana.

