INDIRIMBO ZISANZWE

Iki ni cyo gihe

Ikinyarwanda
Iki ni cyo gihe
https://cms-imgp.jw-cdn.org/img/p/1014302/univ/art/1014302_univ_sqr_xl.jpg

Iki ni cyo gihe

Iki ni cyo gihe

Vanaho:

  1. 1. Ibimenyetso byahanuwe,

    Bigaragaza neza,

    Ko hasigay’igihe gito

    Ko turi ku iherezo.

    Dukoresh’igihe dufite,

    Tubwirizany’ishyaka,

    Dutangaze n’imigisha

    Y’Ubwami bwa Yehova.

    (INYIKIRIZO)

    Ni cyo gihe

    Cyo kubwiriza.

    Nta gucogora nta no gutinya.

    Igihe ni iki

    Cyo gutangaza ko,

    Iy’iminsi ar’iya nyuma.

  2. 2. Umurimo wo kubwiriza,

    Ntuzongera kubaho.

    Nimucyo tuwifatanyemo

    Tugere kuri bose.

    Maze igihe tuzisuzuma,

    Tuzanezezwe n’uko,

    Tuzaba twarahaye Yah,

    Ibyo yadusabaga.

    (INYIKIRIZO)

    Ni cyo gihe

    Cyo kubwiriza.

    Nta gucogora nta no gutinya.

    Igihe ni iki

    Cyo gutangaza ko,

    Iy’iminsi ar’iya nyuma.

    (IKIRARO)

    Twes’uko turi indahemuka,

    Dufatan’ukuboko.

    Dutsinde iyi minsi mibi,

    Dore isi nshya yaje.

    (INYIKIRIZO)

    Ni cyo gihe

    Cyo kubwiriza.

    Nta gucogora nta no gutinya.

    Igihe ni iki

    Cyo gutangaza ko,

    Iy’iminsi ar’iya nyuma.