Gendana n’igihe
Vanaho:
1. Is’ihor’iter’imbere.
Umfashe simpere
Inyuma ngo ncogore,
Ahubwo mbwirize.
Nubwo har’abatwanga
Kandi ntibatwumve,
Dukomeze dushakishe,
Abemer’ukuri.
(INYIKIRIZO)
Jy’ubwiriza,
Huza n’igihe tugezemo.
Maze uyu murimo
Tuwurangize.
Widohoka komeza,
Komeza.
2. Niyemeza gusoza
Ibyo mba natangiye.
Nkabona bikomeye,
Bikanshobera.
Gus’iyo nihebye,
Nabuz’icyo nkora,
Yehova ampa ubufasha,
Buziy’igihe.
(INYIKIRIZO)
Jy’ubwiriza,
Huza n’igihe tugezemo.
Maze uyu murimo,
Tuwurangize.
Widohoka komeza,
Komeza.
Komeza.
(IKIRARO)
Nidufasha abandi (bwiriza)
Tuzahabw’imigisha. (bwiriza)
Kandi iyo twigomwe (bwiriza)
Bishimisha Yehova.
Twizeye ko
Ibyiza adusezeranya
Bizasohora
kandi bizadushimisha.
(INYIKIRIZO)
Jy’ubwiriza,
Huza n’igihe tugezemo.
Maze uyu murimo,
Tuwurangize.
Widohoka komeza,
Komeza.
Ubwirize, (jya ukomeza)
Huza n’igihe tugezemo (ubwirize).
Maze uyu murimo,
Tuwurangize.
Widohoka komeza,
Komeza
Ubwirize.

