Urukundo nyarwo

Urukundo nyarwo

Vanaho:

  1. 1. Icyo Yesu yavuze cyankoze ku mutima,

    Ko aho naba mva hose nabona umuryango

    w’abantu bakundana urukundo nyarwo.

    Twumva dutuje mu muryango wa Yevova wo kw’isi.

    Ni mwiza cyane, numva nta handi najya

    Utuma nezerwa. Oh, ndishimye.

    (INYIKIRIZO)

    Muri ba mama, muri ba papa

    Bashiki banjye n’abavandimwe,

    Ni isano nyaryo.

    Ni urukundo nyarwo.

    Muri ba mama, muri ba papa,

    mur’umuryango wanjye nkunda cyane,

    Ni isano nyaryo, oh, oh.

    Ni urukundo nyarwo,

    Urukundo nyarwo.

  2. 2. Ni ibyo kwizerwa rwose nko kurasa kw’izuba.

    Ni isezerano nyaryo ko uzabon’umuryango.

    Tuva mu moko yose dusenga Yehova.

    Ntiyita ku nkomoko, yita k’ukora iby’ashaka.

    Imigisha ni myinshi kandi no mu ngorane,

    Twese turafashanya. Oh, ndishimye.

    (INYIKIRIZO)

    Muri ba mama, muri ba papa

    Bashiki banjye n’abavandimwe,

    Ni isano nyaryo, oh.

    Ni urukundo nyarwo.

    Muri ba mama, muri ba papa,

    mur’umuryango wanjye nkunda cyane.

    Ni isano nyaryo,

    Ni urukundo nyarwo,

    Urukundo nyarwo.

    Urukundo nyarwo.”

    (IKIRARO)

    Iyo ubusanzwe usitaye ukagwa,

    Ufashwa n’abavandimwe mu gihe nyacyo.

    Icyo Yesu yavuze cyankoze ku mutima,

    Ko aho naba mva hose nabona umuryango. Ye!

    Oh nabona, nabona, nabona umuryango. Ye!

    (INYIKIRIZO)

    Muri ba mama, muri ba papa

    Bashiki banjye n’abavandimwe,

    Ni isano nyaryo.

    Ni urukundo nyarwo.

    Muri ba mama, muri ba papa,

    mur’umuryango wanjye nkunda cyane,

    Ni isano nyaryo, oh, oh.

    Ni urukundo nyarwo.