Kumenya ukuri ni umugisha (Indirimbo yo mu ikoraniro ry’iminsi itatu 2026)
Vanaho:
1. Yesu yakunze kwigisha,
Yatubwirije ukuri n’inzira
Iyobora ku buzima.
Yiyoroshyaga asenga,
Agashimisha Yehova
Kandi yiteguye kubabarira.
(INYIKIRIZO)
Nabonye ukuri
Gutuma nishima,
Kumpesha kubon’umucyo.
Ni umugisha, kukumenya.
2. Njya mpangayika,
Ariko buri munsi mba nizeye
Ko Yehova ampa ibyo nkeneye.
Yita ku ndabo,
Nkabona urukundo rwe ruganje.
Nib’azitaho nanjye azamfasha.
(INYIKIRIZO)
Nabonye ukuri
Gutuma nishima,
Kumpesha kubon’umucyo.
Ni umugisha, kukumenya.
3. Gukor’ibyo Yah ashaka
Bimeze nk’inzu yubatswe ahakomeye,
Ntakizayisenya.
Kuyoborwa na Yehova,
Ni byo bituma twishima,
Biduhesha ubuzima bw’iteka.
(INYIKIRIZO)
Nabonye ukuri
Gutuma nishima,
Kumpesha kubon’umucyo.
Ni umugisha, kukumenya!
(Reba nanone Mat. 7:24)

