Duhe agaciro igihe
Vanaho:
1. Ubu buzima ni bugufi,
Nk’igicu gihita vuba.
Dukunde abandi tubiteho,
Tubikore tugifite uburyo.
(INYIKIRIZO)
Nshobora kwibagirwa ko ngomba kwita cyane,
Ku bo nkunda kandi simbah’igihe.
Ibyo nagakoze none nkabyimurir’ejo,
Amaherezo nkazanabyicuza.
Nzah’agaciro igihe, sinzagipfusha ubusa.
2. Nezezwa n’ibyo Yah yaremye,
N’uburyo adukunda cyane.
Nkifuza kuba namwegurira
Igihe cy’ubuzima bwanjye nsigaje.
(INYIKIRIZO)
Nshobora kwibagirwa ko ngomba kwita cyane,
Kuri rwa rukundo nkunda Yehova.
Ibyo nagakoze none nkabyimurir’ejo,
Amaherezo nkazanabyicuza.
Nzah’agaciro igihe sinzagipfusha ubusa.
(IKIRARO)
Igihe ni yo mpan’ihebuje
Twahereza Yehova
Mu gihe dutegerej’isi nshya.
Izaza ntizatinda.
(INYIKIRIZO)
Njyewe nzajya nibuka ko ngomba kwita cyane
Ku bo nkunda maze nkabah’igihe.
Ibyo nagakoze none sinzabishyira ejo,
Kuko ntabwo nifuza kuzicuza.
Nzah’agaciro igihe sinzagipfusha ubusa.

