Babwire ko ubakunda

Babwire ko ubakunda

Vanaho:

  1. 1. Imvur’ikuza ibimera,

    Ni kimwe n’amagambo meza.

    Na yo afasha abo tuyabwira,

    Akabanezeza cyane.

    (INYIKIRIZO)

    Babwire uti ‘ndabakunda,’

    Ubibabwire bibafashe.

    Babibonera mu by’ubakorera,

    Uhor’ubabwira ko ubakunda.

  2. 2. Kugaragaza urukundo rwacu

    Si ko byoroha buri gihe.

    Urwo rukundo ni rwo twereka

    Izo ncuti zatwitayeho.

    (INYIKIRIZO)

    Babwire uti ‘ndabakunda,’

    Ubibabwire bibafashe.

    Babibonera mu by’ubakorera,

    Uhor’ubabwira ko ubakunda.

    Babwire uti ‘ndabakunda,’

    Ubibabwire bibafashe.

    Babibonera mu by’ubakorera,

    Uhor’ubabwira ko ubakunda.

    (IKIRARO)

    Yehova ubwe yabwiye Yesu,

    Ati: “Uri umwana wanjye nkunda.”

    Nubwo yar’abizi yabony’ihumure,

    Arakomera.

    (INYIKIRIZO)

    Babwire uti ‘ndabakunda,’

    Ubibabwire bibafashe.

    Babibonera mu by’ubakorera,

    Uhor’ubabwira ko ubakunda.

    Babwire uti ‘ndabakunda,’

    Ubibabwire bibafashe.

    Babibonera mu by’ubakorera,

    Uhor’ubabwira ko ubakunda.