Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Tuzishimira kukubona

Tuzishimira kukubona

Vanaho:

 1. 1. Nuza nkakubona,

  Nzakuvugisha neza.

  Nuza, nzagukunda

  Nkugaragarize ineza.

  Nkwigishe imico myiza.

  N’igihe tugize ibyo dupfa,

  Mbe mushiki wawe

  Wakwiringira.

  (INYIKIRIZO)

  Iwacu ni iwanyu.

  Ufite umuryango wawe.

  N’ik’ingenzi, uzigishwa

  Na Yehova.

  Tuzakwishimira!

 2. 2. Nuza, papa wacu,

  Azakwigisha gusenga.

  Nuza nzanezezwa n’udukino tuzakina.

  Nubwo gusangira bigora,

  Niteguye kuzabikora

  Mbe mushiki wawe

  Wakwiringira.

  (INYIKIRIZO)

  Iwacu ni iwanyu.

  Ufite umuryango wawe.

  Kandi umunsi waje,

  Buri wese azaguhobera pe!

  Tuzakwishimira!