Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Nzigana Mose nicishe bugufi

Nzigana Mose nicishe bugufi

Vanaho:

  1. 1. Mose akiri muto, yarezwe neza.

    Yatojwe n’ababyeyi gukunda Yehova.

    Nanjye nzajya numvira ababyeyi banjye.

    Nzajya nigana Mose, nicishe bugufi.

  2. 2. Yehova yamutoje aragira intama.

    Amenya kwihangana no kwiyoroshya.

    Nanjye nzumvira Imana, nyitege amatwi.

    Nzajya nigana Mose, nicishe bugufi.

  3. 3. Yayoboye ubwoko bw’Imana neza.

    Nanone yumviraga inama z’abandi.

    Nanjye nzajya nemera ko incuti zimfasha.

    Nzajya nigana Mose, nicishe bugufi.

    (Umusozo)

    Nanjye nzumvir’Imana, nyitege amatwi.

    Nzajya nigana, Mose nicishe bugufi.