Ba incuti ya Yehova—Indirimbo zisanzwe
Izi ndirimbo zashyizwe hamwe zigera abana ku mutima.
Umuryango wacu
Ririmba indirimbo igaragaza ko ukunda umuryango wawe.
Inshuti nyanshuti
Jya wishimira abandi kandi ugirane na bo ubucuti!
Ba indahemuka
Wakora iki ngo ukomeze kumvira Yehova?
Jya wihangana nka Nowa
Yehova yafashije Nowa kwihangana kandi na we ashobora kugufasha.
Esiteri yari intwari
Nawe ushobora kuba intwari nka Esiteri!
Tuge dukundana
Igihe cyose tujye twigana Yehova na Yesu maze tugaragarize abantu bose urukundo.
Ese uzi amazina y’intumwa cumi n’ebyiri?
Twibuke amazina y’intumwa 12 za Yesu. Ese wazivuga amazina zose?
Mariya yicishaga bugufi kandi akitanga
Yehova yakoresheje ate umugaragu we wizerwa witwa Mariya? Tega amatwi iyi ndirimbo maze umenye uko wakwigana imico myiza Mariya yari afite.
Rusi yari inshuti nziza
Ni gute waba inshuti nziza nka Rusi?
Dawidi yabereye urugero rwiza abakiri bato
Dawidi yakomeje kuba inshuti ya Yehova no kumwiringira kuva akiri muto.
Kibondo cyanjye
Abana ni impano zituruka kuri Yehova. Ujye ubaririmbira indirimbo ivuga ibya paradizo twese dutegereje.
Tuzishimira kukubona
Abakobwa babiri bitegura kwakira musaza wabo wenda kuvuka.
Yehova, mama na njye
Reba ukuntu Chung-Hee ashimira cyane mama we.