UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA | 2 PETERO 1-3
‘Muhoze mu bwenge bwanyu ukuhaba k’umunsi wa Yehova’
Igihe Yehova yagennye nikigera, azahita asohoza imanza ze. Ese ibikorwa byacu bigaragaza ko twiteguye umunsi wa Yehova wegereje?
Ni iyihe ‘myifatire irangwa n’ibikorwa byera n’ibyo kwiyegurira Imana’ tugomba kugira?
Tugomba kuba abantu batanduye mu by’umuco kandi tukavuganira ukwizera kwacu
Tugomba kwifatanya muri gahunda z’iby’umwuka buri gihe