Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

 IMIBEREHO IKWIRIYE ABAKRISTO

Imyifatire myiza no kubaha bishobora gutuma uwo mwashakanye amenya Yehova

Imyifatire myiza no kubaha bishobora gutuma uwo mwashakanye amenya Yehova

Iyo umugore w’Umukristo afite imyifatire myiza bishobora gutuma umugabo we amenya ukuri. Icyakora hari igihe bimusaba kumara imyaka myinshi ahanganye n’ibigeragezo (1Pt 2:21-23; 3:1, 2). Niba uwo mwashakanye agutoteza, uge ukomeza kuneshesha ikibi ikiza (Rm 12:21). Umugabo wawe ashobora kutemera ubutumwa umubwira ariko yareba ibikorwa byawe byiza bigatuma ahinduka.

Jya wishyira mu mwanya w’uwo mwashakanye (Fp 2:3, 4). Nanone jya umugirira impuhwe kandi usohoze neza inshingano zawe. Jya umutega amatwi (Yk 1:19). Jya wihangana kandi wizeze uwo mwashakanye ko umukunda. Nubwo uwo mwashakanye yaba atakubaha kandi akaba agufata nabi, uge wizera ko Yehova yishimira ko uri indahemuka.​—1Pt 2:19, 20.

MUREBE VIDEWO IVUGA NGO: YEHOVA YIKORERA IMITWARO YACU,” HANYUMA MUSUBIZE IBI BIBAZO:

  • Grace akimara gushaka, byari byifashe bite?

  • Ni iki cyatumye yemera kwiga Bibiliya?

  • Ni ibihe bigeragezo yahanganye na byo amaze kubatizwa?

  • Yavuze iki ku mugabo we igihe yasengaga?

  • Ni iyihe migisha yabonye bitewe n’imyifatire myiza yagize no kuba yarubahaga umugabo we?

Kugira imyifatire myiza no kubaha cyane bigira akamaro!