UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA | 1 PETERO 3-5
“Iherezo rya byose riregereje”
Vuba aha hazabaho umubabaro ukomeye utarigeze kubaho. None se ni iki cyadufasha gukomeza kuba abizerwa muri iki gihe no mu gihe kizaza?
Jya usenga ubudacogora kandi usenge mu buryo bwose, harimo gushimira Yehova, kumusingiza no kumwinginga
Jya ukunda cyane abavandimwe na bashiki bacu kandi ubabe hafi
Jya wakira abashyitsi
IBAZE UTI: “Nakora iki ngo ngaragaze ko nkunda cyane abavandimwe na bashiki bacu, hakubiyemo n’abo mu bindi bihugu?”