Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

 IMIBEREHO IKWIRIYE ABAKRISTO

Turirimbire Yehova twishimye

Turirimbire Yehova twishimye

Igihe Pawulo na Silasi bari muri gereza baririmbye indirimbo zo gusingiza Yehova (Ibk 16:25). Nta gushidikanya ko kuririmba byabakomeje kandi bikabafasha kwihangana. Bite se kuri twe muri iki gihe? Indirimbo z’Ubwami n’indirimbo zisanzwe z’umuryango wacu zishobora kudutera inkunga kandi zikadufasha gukomeza kuba indahemuka mu bigeragezo. Igishimishije kurushaho ni uko zituma dusingiza Yehova (Zb 28:7). Umuryango wacu wagiye udutera inkunga yo gufata mu mutwe indirimbo zimwe na zimwe. Ese wigeze ugerageza kubikora? Dushobora kuzitoza mu mugoroba w’iby’umwuka mu muryango maze tukazifata mu mutwe.

MUREBE VIDEWO IVUGA NGO: ABANA BASINGIZA YEHOVA BARIRIMBA,” HANYUMA MUSUBIZE IBI BIBAZO:

  • Kuririmba indirimbo z’Ubwami bishobora kutugirira akahe kamaro?

  • Abakora mu Rwego Rushinzwe Amajwi n’Amashusho bitegura bate gufata amajwi y’abaririmbyi?

  • Abana n’ababyeyi bitegura bate mu gihe abana basabwe kujya muri sitidiyo kuririmba?

  • Ni izihe ndirimbo z’Ubwami ukunda cyane kurusha izindi, kandi se kuki?