AGATABO K’ITERANIRO RY’UMURIMO Ukuboza 2018
Uburyo bwo gutangiza ibiganiro
Uburyo bwo gutangiza ibiganiro, twereka abantu intego y’ubuzima n’icyo Imana idusezeranya mu gihe kizaza.
UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA
Uwatotezaga Abakristo ahinduka umubwiriza urangwa n’ishyaka
Ese niba wiga Bibiliya ukaba utarabatizwa, uzigana Sawuli maze ibyo wiga bitume ugira icyo ukora udatindiganyije?
UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA
Barinaba na Pawulo babwiriza mu turere twitaruye
Nubwo Barinaba na Pawulo bahuye n’ibitotezo bikaze, bakoze uko bashoboye bafasha abantu bicisha bugufi kugira ngo babe Abakristo.
IMIBEREHO IKWIRIYE ABAKRISTO
Jya unoza ubuhanga bwawe bwo kubwiriza—Ufasha ‘abiteguye kwemera ukuri’ kugira ngo babe abigishwa
Dukorana na Yehova dute mu murimo wo guhindura abantu abigishwa?
UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA
Bahurije ku mwanzuro umwe ushingiye ku Ijambo ry’Imana
Uko inteko nyobozi yakemuye iki kibazo bitwigisha iki?
IMIBEREHO IKWIRIYE ABAKRISTO
Turirimbire Yehova twishimye
Kuririmba indirimbo z’Ubwami bishobora kutugirira akahe kamaro
UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA
Jya wigana uko intumwa Pawulo yabwirizaga n’uko yigishaga
Twakwigana dute urugero intumwa Pawulo yadusigiye mu murimo wo kubwiriza?
UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA
“Mwirinde ubwanyu, murinde n’umukumbi wose”
Abasaza bagaburira umukumbi, bakawurinda kandi bakawitaho, bazirikana ko buri ntama yaguzwe amaraso y’agaciro kenshi ya Kristo.