Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

 UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA

Jya unoza ubuhanga bwawe bwo kubwiriza—Ugera ku bantu bose bo mu ifasi yawe

Jya unoza ubuhanga bwawe bwo kubwiriza—Ugera ku bantu bose bo mu ifasi yawe

IMPAMVU ARI IBY’INGENZI: Zekariya yahanuye ko abantu bo mu mahanga y’indimi zose bari kuzemera ubutumwa bwiza (Zk 8:23). Ariko se ni nde wari kubigisha (Rm 10:13-15)? Dufite inshingano yo kubwiriza abantu bose bo mu ifasi yacu.​—od 84 par. 10-11.

UKO TWABIGENZA:

  • Jya utegura. Ese ujya uhura n’abantu bavuga izindi ndimi? Jya ukoresha porogaramu ya JW Language kugira ngo umenye uko watangiza ibiganiro. Nanone ushobora gukoresha terefone cyangwa tabureti, ukabereka uko babona ibitabo mu rurimi rwabo kuri jw.org

  • Jya witegereza. Mu gihe ubwiriza ku nzu n’inzu, jya wihatira kubwiriza n’abakunyuraho hamwe n’abagenzi bari mu modoka bategereje ko igenda. Niba ubwiriza mu ruhame, jya uhora witeguye kubwiriza

  • Jya ugira umwete. Uge ugerageza kugera ku bantu utasanze mu rugo bwa mbere, ugere kuri buri rugo, mu minsi itandukanye n’amasaha atandukanye. Bamwe ushobora kubabwiriza ukoresheje amabaruwa, terefone cyangwa muhuriye mu muhanda

  • Jya usubira gusura abashimishijwe, kandi ubagereho vuba. Niba uwo wabwirije avuga urundi rurimi, jya umushakira uzamusura uzi ururimi rwe. Uzakomeze kumusura kugeza igihe azabonera ababwiriza bavuga ururimi rwe.​—od 93-94 par. 39-40

MUREBE VIDEWO IVUGA NGO KUBWIRIZA “MU TURERE TWA KURE CYANE TW’ISI,” HANYUMA MUSUBIZE IBIBAZO BIKURIKIRA:

  • Abavandimwe na bashiki bacu biteguye bate kugira ngo bage kubwiriza mu ifasi yitaruye (1Kr 9:22, 23)?

  • Ni izihe nzitizi bahanganye na zo?

  • Ni iyihe migisha babonye?

  • Ni iki wakora kugira ngo ugere ku bantu benshi bo mu ifasi yawe?