Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

 UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA | IBYAHISHUWE 4-6

Abicaye ku mafarashi ane

Abicaye ku mafarashi ane

6:2, 4-6, 8

Yesu ‘arasohoka agenda anesha.’ Ibyo yabikoze igihe yarwanaga na Satani n’abadayimoni be akabirukana mu ijuru, maze akabajugunya ku isi. Nanone Yesu akomeje kunesha kubera ko afasha abagaragu ba Yehova kandi akabarinda muri iyi minsi y’imperuka. ‘Azanesha burundu’ kuri Harimagedoni, igihe azakuraho abicaye kuri ya mafarashi yandi atatu, agakuraho n’ibibazo byose bateje.