Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

 UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA | 2 ABATESALONIKE 1-3

Ukora iby’ubwicamategeko yarahishuwe

Ukora iby’ubwicamategeko yarahishuwe

2:6-12

Ni iki Pawulo yashakaga kuvuga muri iyo mirongo?

  • “Ikintu kibikumira” (umurongo wa 6)—Birashoboka ko ari intumwa

  • “Azahishurwe” (umurongo wa 6)—Nyuma y’urupfu rw’intumwa Abakristo bari barahindutse abahakanyi batangiye kwigisha inyigisho z’ibinyoma kandi bakiyoberanya ku buryo nta wapfa kubatahura

  • “Iyobera ry’ubwo bwicamategeko” (umurongo wa 7)—Mu gihe cya Pawulo “ukora iby’ubwicamategeko” yari ataramenyekana neza

  • “Ukora iby’ubwicamategeko” (umurongo wa 8)—Muri iki gihe ni abayobozi b’amadini y’ikinyoma avuga ko yemera Kristo

  • ‘Umwami Yesu azica [ukora iby’ubwicamategeko] kandi amuhinduze ubusa kuboneka k’ukuhaba kwe’ (umurongo wa 8)—Yesu azagaragaza ko ari Umwami mu ijuru, igihe azaba asohoza urubanza Yehova yaciriye isi ya Satani harimo n’“ukora iby’ubwicamategeko.”

Ni mu buhe buryo iyo mirongo igushishikarije kugira ishyaka mu murimo wo kubwiriza no kuwukora uzirikana ko ibintu byihutirwa?