Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

 UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA | LUKA 10-11

Umugani w’Umusamariya mwiza

Umugani w’Umusamariya mwiza

10:25-37

Yesu yaciye uyu mugani ashaka gusubiza umuntu wari umubajije ati: “Mu by’ukuri mugenzi wanjye ni nde?” (Lk 10:25-29)? Yari azi ko itorero rya gikristo ryari kuba rigizwe n’“abantu b’ingeri zose,” baba Abasamariya cyangwa Abanyamahanga (Yh 12:32). Uyu mugani wigisha abigishwa ba Yesu ko bagomba gukunda abantu bose, hakubiyemo n’abo bafite byinshi batandukaniyeho.

IBAZE UTI:

  • “Mfata nte abavandimwe na bashiki bacu bo mu bindi bihugu?”

  • “Ese nkunda gusabana n’abo dufite ibyo duhuriyeho gusa?”

  • “Ese nshobora kwaguka nkamenyana n’abandi Bakristo tudafite byinshi duhuriyeho (2Kr 6:13)?”

Ni nde natumira . . .

  • tukajyana kubwiriza?

  • tugasangira ibyokurya?

  • mu mugoroba w’iby’umwuka mu muryango wacu?