Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

 IMIBEREHO IKWIRIYE ABAKRISTO

Ese ushobora gusobanurira abandi ibyo wizera?

Ese ushobora gusobanurira abandi ibyo wizera?

Wasubiza ute umuntu aramutse akubajije impamvu wemera ko Imana ari yo yaremye ibintu byose? Hari ibintu bibiri ugomba gukora kugira ngo ubashe kumusubiza. Icya mbere: nawe ubwawe ugomba kuba ufite ibimenyetso simusiga bikwemeza ko Imana ari yo yaremye ibintu byose (Rm 12:1, 2). Icya kabiri: ugomba kumenya uko wasobanurira abandi ibyo wizera. —Img 15:28.

MUREBE VIDEWO IVUGA NGO: UMUGANGA W’AMAGUFWA ASOBANURA IMYIZERERE YEN’IVUGA NGO: UMUHANGA MU BY’UBUMENYI BW’INYAMASWA ASOBANURA IMYIZERERE YE,” KUGIRA NGO MUREBE IMPAMVU BEMERA KO IMANA ARI YO YAREMYE BYOSE, HANYUMA MUSUBIZE IBI BIBAZO:

  • Kuki Irène yemera ko ibintu byose byaremwe aho kwemera ubwihindurize?

  • Kuki Yaroslav yemera ko ibintu byose byaremwe aho kwemera ubwihindurize?

  • Wasubiza ute umuntu ukubajije impamvu wemera ko Imana ari yo yaremye ibintu byose?

  • Ni izihe mfashanyigisho umuryango wacu uduha ziboneka mu rurimi rwawe, zagufasha kandi zigafasha n’abandi kumenya ko Imana ari yo yaremye ibintu byose?