Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

 UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA | INTANGIRIRO 6-8

“Abigenza atyo”

“Abigenza atyo”

6:9, 13-16, 22

Tekereza imirimo ihambaye Nowa n’umuryango we bagombaga gukora kandi nta bikoresho by’ubwubatsi bafite ndetse n’ubuhanga bwo kubaka nk’ibiriho muri iki gihe.

  • Inkuge yari nini cyane. Yari ifite metero 133 z’uburebure, metero 22 z’ubugari na metero 13 z’ubuhagarike

  • Bagombaga gutema ibiti, bakabisaturamo imbaho kandi bakabigeza aho bagombaga kubaka inkuge

  • Nanone bagombaga guhoma inkuge imbere n’inyuma bakoresheje godoro

  • Bagombaga no guhunika ibyokurya byari kubatunga bo n’inyamaswa mu gihe cy’umwaka wose

  • Uwo mushinga wamaze imyaka iri hagati ya 40 na 50

Ni mu buhe buryo iyi nkuru ishobora kudufasha mu gihe twumva ko gukora ibyo Yehova ashaka bigoye?