Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

 IMIBEREHO IKWIRIYE ABAKRISTO

Kubwiriza no kwigisha ni ngombwa kugira ngo duhindure abantu abigishwa

Kubwiriza no kwigisha ni ngombwa kugira ngo duhindure abantu abigishwa

Yesu yategetse abigishwa be guhindura abantu abigishwa (Mt 28:19). Ibyo bikubiyemo kubwiriza no kwigisha. Dukwiriye kujya twibaza tuti: “Nakora iki ngo ndusheho gukora neza ibyo bintu byombi?”

KUBWIRIZA

Tugomba kugira umwete tugashakisha ‘abakwiriye’ aho gutegereza ko ari bo batwishakira (Mt 10:11). Iyo tubwiriza dushakisha uko twavugana n’abantu bose tubonye (Ibk 17:17). Kuba Pawulo yaragiraga umwete mu murimo wo kubwiriza byatumye Lidiya aba umwigishwa wa Kristo.—Ibk 16:13-15.

“Mu gitondo ujye ubiba imbuto yawe kandi kugeza nimugoroba ntugatume ukuboko kwawe kuruhuka” (Umb 11:6)

MUREBE VIDEWO IVUGA NGO: ‘KOMEZA’ KUBWIRIZA—MU BURYO BUFATIWEHO NO KU NZU N’INZU,” HANYUMA MUSUBIZE IBI BIBAZO:

  • Samweli yagaragaje ate ko buri gihe yashakishaga uko yabiba imbuto z’ukuri?

  • Kuki twagombye kugerageza uburyo bwose bwo kubwiriza?

  • Ni ba nde wabwiriza muri gahunda zawe za buri munsi?

KWIGISHA

Gusigira abantu ibitabo ntibihagije. Tugomba no gusubira kubasura kandi tukabigisha Bibiliya kugira ngo tubafashe kugira amajyambere (1Kr 3:6-9). None se, twakora iki niba twakoze uko dushoboye ngo tubafashe, ariko ntibagire amajyambere (Mt 13:19-22)? Tugomba gukomeza gushakisha abafite imitima imeze nk’‘ubutaka bwiza.’—Mt 13:23; Ibk 13:48.

“Narateye Apolo aruhira, ariko Imana ni yo yakomeje gukuza” (1Kr 3:6)

MUREBE VIDEWO IVUGA NGO: ‘KOMEZA’ KUBWIRIZA—MU RUHAME UNAHINDURA ABANTU ABIGISHWA,” HANYUMA MUSUBIZE IBI BIBAZO:

  • Ni mu buhe buryo Salomo na Mariya buhiye imbuto z’ukuri zari zarabibwe mu mutima wa Ezekiyeli na Abigayili?

  • Ni iyihe ntego twagombye kuba dufite igihe tubwiriza mu buryo butandukanye, hakubiyemo no kubwiriza mu ruhame?

  • Twakora iki ngo twibande ku murimo wo kwigisha abandi ukuri?