Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

 UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA | LUKA 19-20

Amasomo tuvana ku mugani wa mina icumi

Amasomo tuvana ku mugani wa mina icumi

19:12-24

Ibintu bikurikira bivugwa muri uwo mugani bisobanura iki?

  1. Shebuja w’abagaragu ni Yesu

  2. Abagaragu bagereranya abigishwa ba Yesu basutsweho umwuka

  3. Amafaranga abagaragu bahawe na shebuja agereranya umurimo mwiza wo guhindura abantu abigishwa

Uyu mugani urimo imiburo irebana n’ibyari kuba ku Bakristo basutsweho umwuka iyo bakora nk’iby’umugaragu mubi yakoze. Yesu aba yiteze ko abigishwa be bakoresha imbaraga zabo zose n’ubutunzi bwabo mu murimo wo guhindura abantu abigishwa.

Twakwigana dute Abakristo basutsweho umwuka bizerwa mu murimo wo guhindura abantu abigishwa?