Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IMIBEREYO IKWIRIYE ABAKRISTO

Jya wigisha ukuri

Jya wigisha ukuri

Guhera muri Nzeri, mu Gatabo k’iteraniro ry’umurimo hazajya hasohokamo uburyo bw’icyitegererezo buvuga ngo “Jya wigisha ukuri.” Tuzaba tugamije kwigisha abantu ukuri kw’ibanze ko muri Bibiliya, dukoresheje ikibazo n’umurongo wa Bibiliya.

Nitubona ko umuntu ashimishijwe, tuzashyiraho urufatiro rwo gusubira gusura, tumusigira igitabo cyangwa tumwereke videwo yo ku rubuga rwa jw.org. Tuzakora uko dushoboye dusubire gusura vuba kugira ngo dusubukure ikiganiro. Uburyo bushya bwo kubwiriza n’ibiganiro abanyeshuri bazajya batanga, bizajya biba bishingiye ku ngingo z’ingenzi ziboneka mu gitabo Ni iki Bibiliya itwigisha? Ku mpera ya buri gice, hari ibibazo n’imirongo by’inyongera byadufasha gushyiraho urufatiro rwo gusubira gusura cyangwa kuyobora icyigisho twifashishije Bibiliya gusa.

Hari inzira imwe gusa ijyana abantu ku buzima (Mt 7:13, 14). Kubera ko tubwiriza abantu bari mu madini atandukanye kandi bakuriye mu mimerere itandukanye, tugomba gutegura uburyo bwo kubwiriza ukuri ko muri Bibiliya duhuje n’imimerere ya buri wese (1Tm 2:4). Nitugira ubuhanga bwo kuganira n’abantu ku ngingo zitandukanye zo muri Bibiliya, kandi tukamenya ‘gukoresha neza ijambo ry’ukuri,’ tuzarushaho kugira ibyishimo kandi tugere kuri byinshi mu murimo.—2Tm 2:15.