Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

 UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA | ZABURI 45-51

Yehova ntazasuzugura umutima ushenjaguwe

Yehova ntazasuzugura umutima ushenjaguwe

Dawidi yanditse Zaburi ya 51, igihe umuhanuzi Natani yari amaze kumubwira ibirebana n’icyaha gikomeye yari yakoranye na Batisheba. Icyo gihe umutimanama wamubujije amahwemo maze yicuza abikuye ku mutima.2Sm 12:1-14.

Nubwo Dawidi yari yakoze icyaha, yashoboraga kongera kugirana imishyikirano myiza n’Imana

51:3, 4, 8-12, 17

  • Mbere y’uko Dawidi yicuza kandi akatura icyaha cye, umutimanama we wamubuzaga amahwemo

  • Kuba atari acyemerwa n’Imana byaramubabaje cyane, ku buryo yumvise ameze nk’aho amagufwa ye yashenjaguwe

  • Yifuzaga cyane kubabarirwa, kongera kugirana imishyikirano myiza n’Imana, no kongera kugira ibyishimo nka mbere

  • Yinginze Yehova yicishije bugufi kugira ngo amuhe umutima wumvira

  • Yari yiringiye ko Yehova azamubabarira