Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

 UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA | 2 ABAKORINTO 4-6

“Ntiducogora”

“Ntiducogora”

4:16-18

Tekereza imiryango ibiri ikennye iba mu nzu imwe kandi ishaje. Umuryango umwe urihebye cyane. Ariko undi muryango wo urishimye. Kuki wishimye? Impamvu wishimye ni uko uri hafi kwimukira mu nzu nshya kandi nziza cyane.

Ibyo ni ko bimeze no ku bagaragu ba Yehova. Nubwo “ibyaremwe byose bikomeza kunihira hamwe, kandi bikababarira hamwe kugeza ubu,” twe dufite ibyiringiro bidukomeza (Rm 8:22). Tuzi ko amakuba duhura na yo muri iki gihe, ndetse n’amaze imyaka myinshi atugwirira, ari ‘ay’akanya gato kandi ko ataremereye’ uyagereranyije no kubaho iteka mu isi nshya y’Imana. Kwibanda ku migisha Ubwami buzazana bituma tugira ibyishimo kandi ntiducogore.