Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

 IMIBEREHO IKWIRIYE ABAKRISTO

Komeza gukorera Imana no mu gihe uhanganye n’“ihwa ryo mu mubiri”

Komeza gukorera Imana no mu gihe uhanganye n’“ihwa ryo mu mubiri”

Muri iyi minsi y’imperuka iruhije, abagaragu ba Yehova bose bahura n’ibibazo byagereranywa n’amahwa (2Tm 3:1). None se, kwishingikiriza kuri Yehova byadufasha bite guhangana n’ibyo bibazo? Reba videwo ivuga ngo: Amaso y’impumyi azahumuka,” maze urebe icyo Talita Alnashi n’ababyeyi be bakoze, hanyuma usubize ibi bibazo:

  • Ni irihe ‘hwa ryo mu mubiri’ Talita ahanganye na ryo?

  • Ni ayahe masezerano yo muri Bibiliya yafashije Talita n’ababyeyi be gukomeza kurangwa n’ikizere?

  • Ababyeyi ba Talita bagaragaje bate ko biringira Yehova, igihe yari amaze kubagwa?

  • Ababyeyi ba Talita bakoresheje bate ibikoresho umuryango wa Yehova uduha, kugira ngo bamufashe gukunda Imana?

  • Talita yagaragaje ate ko yagendaga agirana ubucuti na Yehova, nubwo yari ahanganye n’“ihwa ryo mu mubiri”?

  • Urugero rwa Talita rwagufashije rute?