Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

 UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA | YESAYA 63-66

Ijuru rishya n’isi nshya bizadushimisha cyane

Ijuru rishya n’isi nshya bizadushimisha cyane

Isezerano Imana yatanze muri Yesaya 65 rivuga ko ibintu bizahinduka bishya rizasohora nta kabuza, kuko yabivuze nk’aho byamaze kuba

Yehova arema ijuru rishya n’isi nshya, aho ibya kera bitazibukwa

65:17

Ijuru rishya ni iki?

  • Ni ubutegetsi bushya buzatuma ku isi haba ubutabera

  • Bwashyizweho mu mwaka wa 1914, igihe Kristo yimikwaga akaba Umwami w’Ubwami bw’Imana

Isi nshya ni iki?

  • Ni abantu bakomoka mu bihugu byose, mu ndimi zose no mu moko yose, bagandukira ubutegetsi bw’Imana bwo mu ijuru

Ni mu buhe buryo ibya kera bitazibukwa?

  • Ibintu bibi twahuye na byo bikadutera agahinda, bikatubabaza kandi bikadutesha umutwe ntibizongera kubaho

  • Abantu b’indahemuka bazagira ubuzima bwiza, bajye bibuka ibintu byiza gusa bazajya babona uko bwije n’uko bukeye