Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IMIBEREHO IKWIRIYE ABAKRISTO

Uzatumire abantu bo mu ifasi yawe bose kugira ngo bazaze mu Rwibutso

Uzatumire abantu bo mu ifasi yawe bose kugira ngo bazaze mu Rwibutso

Kuva ku itariki ya 27 Gashyantare, tuzatangira gutumira abantu benshi uko bishoboka kose, kugira ngo bazaze twifatanye kwizihiza Urwibutso rw’urupfu rwa Kristo. Nanone tuzita ku muntu wese uzagaragaza ko ashimishijwe kugira ngo tuzakomeze kumufasha.

INTAMBWE TWATERA

IBYO WAVUGA

“Turimo turatumirira abantu kuzaza mu munsi mukuru w’ingenzi. Ku itariki ya 23 Werurwe, abantu babarirwa muri za miriyoni bo hirya no hino ku isi bazateranira hamwe bizihize Urwibutso rw’urupfu rwa Kristo, kandi hazatangwa disikuru ishingiye kuri Bibiliya ivuga ukuntu urupfu rwa Yesu rutugirira akamaro. Uru rupapuro rw’itumira, rugaragaza igihe n’aho bizabera mu gace dutuyemo. Uratumiwe!”

Niba umuntu agaragaje ko ashimishijwe . . .

  • MUHE UMUNARA W’UMURINZI

    Shyiraho urufatiro rwo kuzasubira kumusura.

  • MWEREKE VIDEWO IVUGA IBY’URWIBUTSO

    Shyiraho urufatiro rwo kuzasubira kumusura.

Mu gihe usubiye kumusura, ushobora . . .

  • KUMWEREKA VIDEWO: KUKI UKWIRIYE KWIGA BIBILIYA?

    Hanyuma umuhe igitabo cy’imfashanyigisho ya Bibiliya.

  • KUMUHA IGITABO NI IKI MU BY’UKURI BIBILIYA YIGISHA?

    Mubwire ibindi bintu birebana n’Urwibutso wifashishije ibivugwa ku ipaji ya 206-208. Hanyuma umuhe icyo gitabo.

  • KUMUHA AGATABO TEGA IMANA AMATWI UZABEHO ITEKA

    Musobanurire urupfu rwa Kristo, wifashishije ibivugwa ku ipaji ya 18-19. Hanyuma umuhe ako gatabo.