Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

UMUTWE WA 6

Ihinduka riba mu ishyingiranwa bitewe n’abana

Ihinduka riba mu ishyingiranwa bitewe n’abana

“Abana ni umurage uturuka kuri Yehova.”​—Zaburi 127:3

Iyo umwana avutse bishobora gutuma abashakanye bishima cyane ariko nanone bakumva bahangayitse. Kubera ko muba muri ababyeyi bashya, mushobora gutungurwa no kubona ko igihe cyanyu cyose n’imbaraga zanyu zose muzabikoresha mwita ku mwana wanyu. Kudasinzira hamwe n’ihindagurika mu byiyumvo bishobora gutuma imishyikirano yanyu izamo agatotsi. Wowe n’uwo mwashakanye mugomba kugira icyo muhindura kugira ngo mwite ku mwana wanyu kandi mubungabunge ishyingiranwa ryanyu. Inama zo muri Bibiliya zabafasha zite guhangana n’ibyo bibazo?

1 MUSOBANUKIRWE UKO UMWANA AHINDURA IMIBEREHO YANYU

ICYO BIBILIYA IVUGA: “Urukundo rurihangana kandi rukagira neza.” Nanone, urukundo “ntirushaka inyungu zarwo, ntirwivumbura” (1 Abakorinto 13:4, 5). Iyo ukibyara, ni ibisanzwe ko wita cyane ku mwana. Ariko kandi, umugabo wawe ashobora gutekereza ko umwirengagiza, bityo ntukibagirwe ko na we aba akeneye ko umwitaho. Iyo wihanganye ukagaragaza ubugwaneza, ushobora kumufasha kumva ko akenewe no kugira uruhare mu kwita ku mwana wanyu.

“Namwe bagabo, mukomeze kubana n’abagore banyu muhuje n’ubumenyi” (1 Petero 3:7). Zirikana ko umugore wawe azakoresha imbaraga hafi ya zose yita ku mwana wanyu. Afite inshingano nshya kandi ashobora kumva ananiwe cyangwa akumva yihebye. Hari n’igihe ashobora kukurakarira, ariko ujye ugerageza gutuza, kubera ko “utinda kurakara aruta umunyambaraga” (Imigani 16:32). Jya ugaragaza ubushishozi kandi umushyigikire.​—Imigani 14:29.

ICYO WAKORA:

  • Abagabo: Mujye mufasha abagore banyu kwita ku mwana ndetse na nijoro. Gabanya igihe umara mu bindi bikorwa kugira ngo ubone igihe cyo kuba uri kumwe n’umugore wawe n’umwana wawe

  • Abagore: Umugabo wawe nashaka kugufasha kwita ku mwana, ujye wemera ubwo bufasha. Naramuka atabikoze neza ntukamunenge, ahubwo ujye umwereka mu bugwaneza uko bikorwa

2 MUKOMEZE IMISHYIKIRANO MUFITANYE

ICYO BIBILIYA IVUGA: ‘Baba umubiri umwe’ (Intangiriro 2:24). Nubwo haba hari umuntu mushya winjiye mu muryango wanyu, mujye mwibuka ko wowe n’uwo mwashakanye mukiri “umubiri umwe.” Mujye mushyiraho imihati yose kugira ngo imishyikirano yanyu ikomeze gukomera.

Bagore, mujye mushimira abagabo banyu babafasha kandi bakabashyigikira. Amagambo yanyu yo gushimira ashobora ‘gukiza’ (Imigani 12:18). Bagabo, mujye mubwira abagore banyu ko mubakunda kandi ko mubaha agaciro. Mujye mubashimira ko bita ku muryango.​—Imigani 31:10, 28.

“Buri wese ntakomeze gushaka inyungu ze bwite, ahubwo ashake iza mugenzi we” (1 Abakorinto 10:24). Buri gihe ujye ukora icyabera cyiza uwo mwashakanye. Mujye mufata igihe muganire, buri wese ashimire mugenzi we kandi amutege amatwi. Ntimukarangwe n’ubwikunde mu birebana n’imibonano mpuzabitsina. Jya wita ku byo uwo mwashakanye akeneye. Bibiliya igira iti “umwe ntakime undi icyo amugomba, keretse mubyemeranyijeho” (1 Abakorinto 7:3-5). Bityo rero mujye muganira kuri iyo ngingo mwembi nta cyo mukinganye. Nimukomeza kwihangana no kumva ibyo buri wese akeneye bizashimangira imishyikirano mufitanye.

ICYO WAKORA:

  • Ntimukibagirwe kugena igihe cyo kuba muri kumwe mwembi

  • Jya ukora utuntu duto tugaragariza uwo mwashakanye ko umukunda, urugero nko kumwoherereza ubutumwa bugufi cyangwa impano yoroheje

3 UKO MWARERA UMWANA WANYU

ICYO BIBILIYA IVUGA: “Uhereye mu bwana bwawe wamenye ibyanditswe byera, bishobora gutuma ugira ubwenge bwo kuguhesha agakiza” (2 Timoteyo 3:15). Muteganye ibyo muzakora kugira ngo mwigishe umwana wanyu. Aba afite ubushobozi butangaje bwo kwiga na mbere y’uko avuka. Iyo umwana akiri mu nda, ashobora kumenya ijwi ryawe n’ibyiyumvo byawe. Jya umusomera kuva akiri uruhinja. Nubwo atasobanukirwa ibyo urimo usoma, bishobora gutuma azakunda gusoma nakura.

Nta gihe umwana aba ari muto cyane ku buryo atagutega amatwi mu gihe umubwira ibyerekeye Imana. Jya usenga Yehova muri kumwe (Gutegeka kwa Kabiri 11:19). No mu gihe murimo mukina, jya umubwira ibintu Imana yaremye (Zaburi 78:3, 4). Uko azagenda akura, azibonera ukuntu mukunda Yehova, na we yitoze kumukunda.

ICYO WAKORA:

  • Senga usaba ubwenge bwo gutoza umwana wawe

  • Jya usubiriramo umwana wawe amagambo n’ibitekerezo by’ibanze ku buryo atangira kwiga hakiri kare