Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

 UMUTWE WA 4

Imana ni nde?

Imana ni nde?

ABANTU basenga imana nyinshi. Icyakora, Ibyanditswe Byera bitwigisha ko hari Imana imwe gusa y’ukuri. Irihariye, isumbabyose kandi ihoraho iteka. Yaremye ibintu byose byo mu ijuru no mu isi, kandi ni yo yaduhaye ubuzima. Ku bw’ibyo, ni yo yonyine dukwiriye gusenga.

Amategeko yatanzwe binyuze ku muhanuzi Mose, yari “ijambo ryavuzwe binyuze ku bamarayika”

Imana ifite amazina menshi y’icyubahiro, ariko izina ryayo bwite ni YEHOVA. Imana yabwiye Mose iti “uzabwire Abisirayeli uti ‘Yehova Imana ya ba sokuruza, Imana ya Aburahamu, Imana ya Isaka, Imana ya Yakobo yabantumyeho.’ Iryo ni ryo zina ryanjye kugeza iteka ryose, kandi ni rwo rwibutso rwanjye uko ibihe bizagenda bikurikirana” (Kuva 3:15). Izina Yehova riboneka incuro zigera ku 7.000 mu Byanditswe Byera. Muri Zaburi ya 83:18, havuga ibyerekeye Imana hagira hati ‘wowe witwa Yehova, ni wowe wenyine Usumbabyose mu isi yose.’

Umuzingo wa kera w’Ibyanditswe wavumbuwe ku Nyanja y’Umunyu, ugaragaza izina ry’Imana

Nta muntu wigeze abona Imana. Imana yabwiye Mose iti “ntushobora kureba mu maso hanjye, kuko nta muntu wandeba ngo abeho” (Kuva 33:20). Imana iba mu ijuru, kandi abantu ntibashobora kuyibona. Gukora igishushanyo cyangwa ishusho y’Imana birabujijwe, kandi nta nubwo byagombye kwifashishwa mu kuyisenga. Yehova abinyujije ku muhanuzi Mose, yaravuze ati “ntukiremere igishushanyo kibajwe cyangwa ishusho isa n’ikintu cyose kiri hejuru mu ijuru cyangwa ikiri hasi ku isi cyangwa ikiri mu mazi yo ku isi. Ntukabyikubite imbere, ntukabikorere, kuko jyewe Yehova Imana yawe ndi Imana ishaka ko umuntu ayiyegurira nta kindi ayibangikanyije na cyo” (Kuva 20:2-5). Nyuma yaho, binyuriye ku muhanuzi Yesaya, Imana yaravuze iti “ndi Yehova. Iryo ni ryo zina ryanjye, kandi nta wundi nzaha icyubahiro cyanjye, n’ikuzo ryanjye sinzariha ibishushanyo bibajwe.”—Yesaya 42:8.

Hari abantu bemera Imana, ariko bakumva ko tudashobora kuyimenya cyangwa kuyegera, kandi ko tugomba kuyitinya aho kuyikunda. None se wowe ubyumva ute? Ese Imana ikwitaho? Ese koko ushobora kuyimenya kandi ukayegera? Nimucyo dusuzume icyo Ibyanditswe bivuga ku mico y’Imana.