ISOMO RYA 8
Kuki Imana ireka ibibi n’imibabaro bikabaho?
1. Ibibi byatangiye bite?
Imana yemeye ko abantu bamara igihe bategeka kugira ngo bigaragare ko bananiwe gukemura ibibazo byabo
Ibintu bibi tubona ku isi, byatangiye igihe Satani yabeshyaga bwa mbere. Satani yaremwe ari umumarayika utunganye, ariko “ntiyashikamye mu kuri” (Yohana 8:44). Yararikiye gusengwa kandi Imana yonyine ari yo ifite uburenganzira bwo gusengwa. Satani yabeshye umugore wa mbere ari we Eva, maze amwemeza ko agomba kumwumvira aho kumvira Imana. Adamu yafatanyije na Eva gusuzugura Imana. Ibyo Adamu yakoze byamukururiye imibabaro n’urupfu.—Soma mu Ntangiriro 3:1-6, 19.
Igihe Satani yashukaga Eva ngo asuzugure Imana, yari atangiye kwigomeka ku butegetsi bw’ikirenga bw’Imana; yarwanyije uburenganzira Imana ifite bwo kuba Umutegetsi w’Ikirenga. Abantu benshi bifatanyije na Satani bigomeka ku butegetsi bw’Imana. Ibyo byatumye Satani ahinduka “umutware w’isi.”—Soma muri Yohana 14:30; 1 Yohana 5:19.
2. Ese koko ibyo Imana yaremye byari bitunganye?
Ibintu byose Imana yaremye byari bitunganye rwose. Abantu n’abamarayika Imana yaremye bashoboraga kuyumvira mu buryo butunganye (Gutegeka kwa Kabiri 32:4, 5). Imana yaturemanye uburenganzira bwo kwihitiramo gukora icyiza cyangwa ikibi. Ubwo burenganzira buduha uburyo bwo kugaragaza ko dukunda Imana.—Soma muri Yakobo 1:13-15; 1 Yohana 5:3.
3. Kuki Imana yemeye ko imibabaro ikomeza kubaho?
Imana yihanganiye ko mu gihe runaka, abantu bakomeza kwigomeka ku butegetsi bwayo bw’ikirenga. Kubera iki? Kugira ngo igaragaze ko nta butegetsi bushobora kugira icyo bugeza ku bantu buramutse butayishingikirijeho (Umubwiriza 7:29; 8:9). Ubu nyuma y’imyaka 6.000 abantu bamaze, byaragaragaye ko ubutegetsi bw’abantu nta cyo bushoboye. Abategetsi b’abantu bananiwe kuvanaho intambara, ubugizi bwa nabi, akarengane n’indwara.—Soma muri Yeremiya 10:23; Abaroma 9:17.
Ibinyuranye n’ibyo, abantu bemera ko Imana ari yo Mutegetsi wabo babona imigisha (Yesaya 48:17, 18). Vuba aha, Yehova azarimbura ubutegetsi bw’abantu bwose. Abantu bahitamo gutegekwa n’Imana ni bo bonyine bazatura ku isi.—Yesaya 11:9.—Soma muri Daniyeli 2:44.
Reba videwo ivuga ngo: “Kuki Imana ireka imibabaro ikabaho?”
4. Kuba Imana yihangana bidufitiye akahe kamaro?
Satani yihandagaje avuga ko nta muntu n’umwe ushobora gukorera Yehova adafite izindi nyungu agamije. Ese wifuza kuvuguruza icyo kinyoma cya Satani? Wabishobora. Kuba Imana yihangana, bituma twese tugaragaza niba dushyigikiye ubutegetsi bwayo cyangwa ubw’abantu. Ibyo tubigaragariza mu mibereho yacu.—Soma muri Yobu 1:8-12; Imigani 27:11.
5. Twagaragaza dute ko twahisemo ubutegetsi bw’Imana?
Ibyo dukora ni byo bigaragaza niba twifuza kuyoborwa n’Imana
Tugaragaza ko twahisemo kuyoborwa n’Imana, dushakisha uko twayisenga mu buryo yemera nk’uko bivugwa mu Ijambo ryayo Bibiliya (Yohana 4:23). Dushobora kwanga kuyoborwa na Satani twigana Yesu tukirinda kwivanga muri politiki no mu ntambara.—Soma muri Yohana 17:14.
Satani akoresha imbaraga ze agamije gutuma abantu babona ko ubwiyandarike n’imyifatire idakwiriye, nta cyo bitwaye. Iyo turetse ibyo bikorwa, bamwe mu ncuti zacu na bene wacu bashobora kutunnyega cyangwa bakaturwanya (1 Petero 4:3, 4). Ubwo rero, tuba tugomba guhitamo. Ese tuzahitamo kwifatanya n’abantu bakunda Imana? Ese tuzumvira amategeko yayo arangwa n’ubwenge kandi agaragaza ko idukunda? Nitubigenza dutyo, tuzaba tugaragaje ko Satani yabeshye, igihe yihandagazaga avuga ko nta muntu n’umwe wakora ibyo Imana idusaba aramutse ari mu bigeragezo.—Soma mu 1 Abakorinto 6:9, 10; 15:33.
Urukundo Imana ikunda abantu ni gihamya y’uko izakuraho ibibi n’imibabaro. Abahisemo ko Yehova ari we ubabera umutware bazabaho iteka ku isi.—Soma muri Yohana 3:16.