Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IGICE CYA 7

Mbese uha ubuzima agaciro nk’ako Imana ibuha?

Mbese uha ubuzima agaciro nk’ako Imana ibuha?

‘Aho uri ni ho hari isoko y’ubuzima.’​—ZABURI 36:9.

1, 2. Ni iyihe mpano Imana yaduhaye ifite agaciro kenshi, kandi se kuki ari iy’ingenzi muri iki gihe?

DATA wo mu ijuru yaduhaye impano y’agaciro katagereranywa y’ubuzima, tukaba turiho turi abantu bafite ubwenge ku buryo dushobora kwigana imico ye (Intangiriro 1:27). Iyo mpano y’agaciro ituma dushobora gutekereza ku mahame yo muri Bibiliya. Iyo dushyize mu bikorwa ayo mahame, dushobora kuba abantu bakuze mu buryo bw’umwuka, bakunda Yehova kandi bafite “ubushobozi bwo kwiyumvisha ibintu bwatojwe gutandukanya icyiza n’ikibi.”​—Abaheburayo 5:14.

2 Ubushobozi bwo gutekereza ku mahame yo muri Bibiliya ni ubw’ingenzi cyane muri iki gihe, kuko isi irimo ibibazo byinshi ku buryo nta mategeko wabona yagufasha muri buri mimerere yose wahura na yo. Mu buvuzi ni ho ibyo bikunze kugaragarira, cyane cyane ku birebana n’imiti irimo uduce twavanywe mu maraso ndetse n’uburyo bwo kuvura hakoreshejwe amaraso. Icyo ni ikintu gikomeye abantu bose bifuza kumvira Yehova bagomba kwitaho. Ariko kandi, niba dusobanukiwe amahame yo muri Bibiliya arebana n’icyo kibazo, twagombye kugira ubushobozi bwo gufata imyanzuro myiza ituma tugira umutimanama ukeye kandi tukaguma mu rukundo rw’Imana (Imigani 2:6-11). Reka dusuzume amwe muri ayo mahame.

UBUZIMA N’AMARASO NI IBYERA

3, 4. Ni ryari Ibyanditswe byagaragaje ku ncuro ya mbere ko amaraso ari ayera, kandi se ibyo bishingiye ku yahe mahame?

3 Nyuma gato y’aho Kayini yiciye Abeli, Yehova yagaragaje ku ncuro ya mbere isano ikomeye iri hagati y’ubuzima n’amaraso, kandi yerekana ko ari ibyera. Imana yabwiye Kayini iti “umva! Amaraso ya murumuna wawe arantakira ari ku butaka” (Intangiriro 4:10). Yehova yabonaga ko amaraso ya Abeli agereranya ubuzima bwa Abeli wari umaze kwicwa imburagihe. Bityo rero, umuntu yavuga ko amaraso ya Abeli yatakiraga Imana asaba guhorerwa.​—Abaheburayo 12:24.

4 Nyuma y’Umwuzure wo mu gihe cya Nowa, Imana yahaye abantu uburenganzira bwo kurya inyama z’inyamaswa, ariko ibabuza kurya amaraso. Imana yaravuze iti “gusa muramenye ntimukaryane inyama n’ubugingo bwayo, ni ukuvuga amaraso yayo. Kandi amaraso y’ubugingo bwanyu nzayahorera” (Intangiriro 9:4, 5). Iri tegeko rireba abantu bose bakomotse kuri Nowa kugeza no ku bariho muri iki gihe. Rishimangira igitekerezo gikubiye mu magambo Imana yari yarabwiye Kayini mbere yaho, ko amaraso agereranya ubugingo cyangwa ubuzima bw’ibiremwa byose. Iryo tegeko rinahamya ko Yehova, we Soko y’ubuzima, azagira ibyo aryoza abantu bose badaha agaciro ubuzima n’amaraso.​—Zaburi 36:9.

5, 6. Amategeko ya Mose yagaragazaga ate ko amaraso ari ayera kandi ko afite agaciro kenshi? (Reba n’agasanduku gafite umutwe uvuga ngo “ Jya wubaha ubuzima bw’inyamaswa.”)

5 Ibyo bintu bibiri by’ingenzi byanagaragaye mu Mategeko ya Mose. Mu Balewi 17:10, 11 hagira hati “umuntu wese⁠. . . urya amaraso y’ubwoko bwose, nzahagurukira uwo muntu urya amaraso, kandi nzamwica mukure mu bwoko bwe. Kuko ubugingo bw’ikiremwa cyose gifite ubuzima buba mu maraso, kandi nayabashyiriye ku gicaniro ngo ababere impongano. Amaraso ni yo ababera impongano, kuko ubugingo buba muri yo.” *​—Reba agasanduku gafite umutwe uvuga ngo “ Ubushobozi amaraso afite bwo guhongerera ibyaha.”

6 Iyo Abisirayeli babagaga itungo ntibasuke amaraso yaryo ku gicaniro, bagombaga kuyavushiriza hasi, bityo mu buryo bw’ikigereranyo ubuzima bwaryo bukaba busubiye ku wabutanze (Gutegeka kwa Kabiri 12:16; Ezekiyeli 18:4). Zirikana ariko ko Abisirayeli batagombaga gukabya ngo bagerageze kuvana uturaso twose mu nyama. Iyo itungo ryabaga ryavushijwe neza, Umwisirayeli yashoboraga kurirya nta mutimanama umucira urubanza afite, kuko ibyo byabaga bigaragaza ko yubashye uwatanze ubuzima.

7. Dawidi yagaragaje ate ko yahaga agaciro amaraso kandi akemera ko ari ayera?

7 Dawidi, ‘umuntu wari uhuje n’uko umutima [w’Imana] ushaka,’ yari asobanukiwe amahame yari akubiye mu itegeko ry’Imana rirebana n’amaraso (Ibyakozwe 13:22). Hari igihe inyota yari yamwishe, maze abagabo batatu bo mu ngabo ze bagenda barwana, binjira mu rugerero rw’abanzi babo, bavoma amazi mu iriba ryaho barayamuzanira. Dawidi yabyifashemo ate? Yarababajije ati “ese nanywa amaraso y’abantu bahaze ubugingo bwabo?” Dawidi yabonaga ko kunywa ayo mazi byari kuba ari kimwe no kunywa amaraso y’ingabo ze zari zahaze amagara yazo zijya kuyavoma. Ni cyo cyatumye “ayasuka imbere ya Yehova” nubwo yari afite inyota.​—2 Samweli 23:15-17.

8, 9. Ese itorero rya gikristo rimaze gushingwa, Imana yaba yarahinduye uko yabonaga ubuzima n’amaraso? Sobanura.

8 Hashize imyaka 2.400 Nowa ahawe itegeko rirebana n’amaraso, n’imyaka hafi 1.500 isezerano ry’Amategeko ritanzwe, Yehova yahumekeye inteko nyobozi yo mu itorero rya gikristo rya mbere, maze irandika iti “umwuka wera hamwe natwe ubwacu twashimye kutabongerera undi mutwaro, keretse ibi bintu bya ngombwa: gukomeza kwirinda ibyatambiwe ibigirwamana, kwirinda amaraso n’ibinizwe no gusambana.”​—Ibyakozwe 15:28, 29.

9 Birumvikana ko iyo nteko nyobozi yo mu kinyejana cya mbere yabonaga ko amaraso ari ayera kandi ko kuyakoresha nabi ari icyaha kingana n’icyo gusenga ibigirwamana cyangwa gusambana. Muri iki gihe, Abakristo b’ukuri ni uko babyemera. Byongeye kandi, kubera ko mu gihe bafata imyanzuro irebana n’amaraso batekereza ku mahame yo muri Bibiliya kandi bakaba ari yo bakurikiza, bashobora gushimisha Yehova.

UKO AMARASO AKORESHWA MU BUVUZI

Nasobanurira nte muganga umwanzuro nafashe ku birebana no gukoresha uduce duto twavanywe mu maraso?

10, 11. (a) Abahamya ba Yehova babona bate ibyo guterwa amaraso yose uko yakabaye cyangwa ibice by’ingenzi biyagize? (b) Ni iyihe myanzuro irebana n’amaraso Abakristo bashobora kugiraho ibitekerezo bitandukanye?

10 Abahamya ba Yehova bemera ko “kwirinda amaraso” bisobanura kutemera kuyaterwa cyangwa kuyatanga no kutemera kubika amaraso yabo bwite bagamije kuzayaterwa igihe bazaba bayakeneye. Kubera ko bubaha amategeko y’Imana, banirinda guterwa ibyo abaganga bita ibice bine by’ingenzi bigize amaraso, ni ukuvuga insoro zitukura, insoro zera, udufashi n’umushongi.

11 Muri iki gihe, abahanga batunganya ibyo bice by’ingenzi bigize amaraso, bakabivanamo utundi duce duto dukoreshwa mu buryo butandukanye. Ese Umukristo ashobora kwemera guhabwa utwo duce duto tw’amaraso? Ese abona ko utwo duce ari “amaraso”? Icyo ni ikintu buri wese agomba kwifatiraho umwanzuro. Uko ni na ko byagombye kugenda ku birebana n’uburyo bwo kuvura bukurikira: kuyoborera amaraso mu mashini ikora nk’umutima, kuyobya amaraso bakayakura mu mubiri bakayasimbuza ibintu byongera amaraso, nyuma bakayasubiza mu murwayi no kugarura insoro z’amaraso yari yavuye ariko akanyuzwa mu mashini.​—Reba Umugereka, ingingo ifite umutwe uvuga ngo “Uduce duto twakuwe mu bice by’ingenzi bigize amaraso n’uburyo bwo kubaga.”

12. Twagombye kubona dute ibibazo birebana n’umutimanama, kandi se twabikemura dute?

12 Ese Yehova abona ko ibintu dushobora kwifatiraho imyanzuro bidakwiriye gufatanwa uburemere? Oya, Yehova ashishikazwa cyane n’ibitekerezo byacu n’impamvu zituma dukora ibintu. (Soma mu Migani 17:3; 24:12.) Ku bw’ibyo, iyo tumaze gukora ubushakashatsi ku muti runaka cyangwa ku buryo bwo kuvura kandi tukabishyira mu isengesho, twagombye kumvira umutimanama wacu watojwe na Bibiliya (Abaroma 14:2, 22, 23). Abandi si bo bagomba kudufatira umwanzuro cyangwa kudutegeka icyo tugomba guhitamo. Nta n’uwo twagombye kubaza ngo “ari nkawe wabigenza ute?” Mu bibazo nk’ibyo, buri Mukristo yagombye ‘kwiyikorerera uwe mutwaro.’ *​—Abagalatiya 6:5; Abaroma 14:12; reba agasanduku gafite umutwe uvuga ngo “ Mbese mbona ko amaraso ari ayera?

AMATEGEKO YA YEHOVA AGARAGAZA URUKUNDO RWE RWA KIBYEYI

13. Amategeko n’amahame Yehova yatanze agaragaza iyihe mico ye? Tanga urugero.

13 Amategeko n’amahame dusanga muri Bibiliya agaragaza ko Yehova ari we utanga amategeko meza kurusha ayandi, kandi ko ari Umubyeyi wuje urukundo ushishikazwa cyane n’icyatuma abana be barushaho kumererwa neza (Zaburi 19:7-11). Nubwo itegeko ryo “kwirinda amaraso” ritatanzwe mu rwego rw’ubuvuzi, riturinda ingaruka mbi zigera ku baterwa amaraso (Ibyakozwe 15:20). Kandi koko, abaganga benshi bavuga ko kubaga udakoresheje amaraso ari bwo “buryo bwiza kuruta ubundi bwose” bukoreshwa mu buvuzi bugezweho. Abakristo b’ukuri babona ko ibyo bintu byagezweho bigaragaza ubwenge bwa Yehova butagira akagero, n’urukundo rwe rwa kibyeyi.​—Soma muri Yesaya 55:9; Yohana 14:21, 23.

14, 15. (a) Ni ayahe mategeko yagaragazaga ko Imana ikunda ubwoko bwayo? (b) Ni mu buhe buryo washyira mu bikorwa amahame akubiye muri ayo mategeko yarindaga abantu kugerwaho n’akaga?

14 Amenshi mu mategeko Imana yari yarahaye Isirayeli ya kera, yagaragazaga ko ihangayikishwa cyane n’icyatuma ubwoko bwayo bumererwa neza. Urugero, yasabye Abisirayeli kubaka inkuta zigose ibisenge by’amazu yabo kugira ngo birinde impanuka, kuko ku bisenge by’amazu hakorerwaga imirimo myinshi (Gutegeka kwa Kabiri 22:8; 1 Samweli 9:25, 26; Nehemiya 8:16; Ibyakozwe 10:9). Imana yari yaranabategetse kurinda inka bazi ko zica (Kuva 21:28, 29). Kwirengagiza ayo mabwiriza byagaragazaga ko umuntu adashishikazwa na busa n’icyatuma abandi bamererwa neza, kandi byashoboraga gutuma agibwaho n’umwenda w’amaraso.

15 Ni mu buhe buryo washyira mu bikorwa amahame ayo mategeko ashingiyeho? Byaba byiza ugenzuye neza ukareba niba imodoka yawe nta kibazo ifite, ugasuzuma uburyo uyitwara, ukagenzura amatungo yawe, inzu yawe, aho ukorera ndetse n’imyidagaduro ukunda. Mu bihugu bimwe na bimwe, impanuka ni zo ziza ku isonga mu bintu byica abakiri bato, kubera ko akenshi bishora mu bikorwa bishyira ubuzima mu kaga bitari ngombwa. Icyakora, abakiri bato bifuza kuguma mu rukundo rw’Imana baha agaciro ubuzima, kandi ntibinezeza bakora ibintu bishobora kubateza akaga. Ntibishuka ngo bibwire ko kuba ukiri muto bisobanura ko nta cyo waba. Ahubwo, bishimira ubusore bwabo birinda ibintu bishobora kubateza akaga.​—Umubwiriza 11:9, 10.

16. Ni irihe hame ryo muri Bibiliya rirebana no gukuramo inda ku bushake? (Reba n’ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji.)

16 Imana ibona ko n’ubuzima bw’umwana utaravuka ari ubw’agaciro kenshi. Muri Isirayeli ya kera, iyo umuntu yakomeretsaga umugore utwite, maze uwo mugore agapfa cyangwa hagapfa umwana yari atwite, Imana yabonaga ko umuntu wakoze icyo cyaha ari umwicanyi kandi ‘ubugingo bwahorerwaga ubundi.’ * (Soma mu Kuva 21:22, 23.) Tekereza ukuntu Yehova yiyumva iyo abona abana batabarika bicwa na ba nyina bakuramo inda ku bushake buri mwaka, babitewe n’ubwikunde n’ubwiyandarike.

17. Wahumuriza ute umuntu wigeze gukuramo inda ku bushake mbere y’uko amenya amahame y’Imana?

17 Ariko se umuntu yavuga iki ku birebana n’umugore wigeze gukuramo inda ku bushake mbere y’uko amenya ukuri ko muri Bibiliya? Ese Imana yamubabarira? Yego rwose! Mu by’ukuri, umuntu wihannye abikuye ku mutima ashobora kwiringira ko Yehova azamubabarira binyuze ku maraso ya Yesu yamenwe (Zaburi 103:8-14; Abefeso 1:7). Kandi na Kristo ubwe yaravuze ati “sinazanywe no guhamagara abakiranutsi, ahubwo nazanywe no guhamagara abanyabyaha kugira ngo bihane.”​—Luka 5:32.

IRINDE KUGIRA URWANGO

18. Bibiliya igaragaza ite impamvu ikunze gutuma abantu bamena amaraso?

18 Uretse kuba Yehova adusaba kwirinda kugirira abandi nabi, anifuza ko turandura mu mitima yacu impamvu ikunze gutuma abantu bamena amaraso, ni ukuvuga urwango. Intumwa Yohana yaranditse ati “umuntu wese wanga umuvandimwe we ni umwicanyi” (1 Yohana 3:15). Bene uwo muntu ntaba yanga umuvandimwe we gusa, ahubwo aba anamwifuriza gupfa. Ashobora kugaragaza ko amwanga amuharabika bikabije, cyangwa amubeshyera ko yakoze icyaha cyatuma Yehova amuciraho iteka (Abalewi 19:16; Gutegeka kwa Kabiri 19:18-21; Matayo 5:22). Ni iby’ingenzi rero ko dukora ibishoboka byose tukarandura mu mitima yacu urwango rushobora kuba rurimo.​—Yakobo 1:14, 15; 4:1-3.

19. Umuntu ugengwa n’amahame yo muri Bibiliya atekereza iki ku bivugwa muri Zaburi ya 11:5 no mu Bafilipi 4:8, 9?

19 Nanone, abantu baha ubuzima agaciro nk’ako Yehova abuha kandi bagashaka kuguma mu rukundo rwe, birinda urugomo rw’ubwoko bwose. Zaburi ya 11:5 igira iti ‘Yehova yanga umuntu wese ukunda urugomo.’ Uwo murongo ntugaragaza kamere y’Imana gusa, ahubwo ni n’ihame dukwiriye kugenderaho mu buzima bwacu bwose. Utuma abakunda Imana birinda imyidagaduro yose ishishikariza abantu gukunda urugomo. Mu buryo nk’ubwo, amagambo avuga ko Yehova ari “Imana y’amahoro” atuma abagaragu be buzuza mu bwenge bwabo no mu mitima yabo ibikwiriye gukundwa, ingeso nziza n’ibishimwa, ibyo bikaba bituma habaho amahoro.​—Soma mu Bafilipi 4:8, 9.

IRINDE IMIRYANGO IFITE UMWENDA W’AMARASO

20-22. Abakristo bitwara bate muri iyi si, kandi kuki?

20 Imana ibona ko isi ya Satani yose iriho umwenda w’amaraso. Ibyanditswe bigereranya ubutegetsi bwayo n’inyamaswa z’inkazi, kandi bwahitanye abantu babarirwa muri za miriyoni, hakubiyemo n’abagaragu ba Yehova benshi (Daniyeli 8:3, 4, 20-22; Ibyahishuwe 13:1, 2, 7, 8). Abacuruzi n’abahanga mu bya siyansi bafatanyije n’ubwo butegetsi bugereranywa n’inyamaswa bacura ibitwaro bya kirimbuzi, kandi babyungukiyemo amafaranga menshi cyane. Ni ukuri rwose “isi yose iri mu maboko y’umubi.”​—1 Yohana 5:19.

21 Kubera ko abigishwa ba Yesu ‘atari ab’isi,’ ahubwo bakaba bakomeza kwirinda cyane kugira aho babogamira mu bya politiki no mu ntambara, birinda kugibwaho n’umwenda w’amaraso, yaba buri wese ku giti cye cyangwa mu rwego rw’itsinda (Yohana 15:19; 17:16). * Kandi iyo abantu babatoteje, bigana Kristo ntibihorere. Ahubwo bakunda abanzi babo ndetse bagasenga babasabira.​—Matayo 5:44; Abaroma 12:17-21.

22 Ikiruta byose, Abakristo b’ukuri birinda kwifatanya na “Babuloni Ikomeye,” igizwe n’amadini yose yo ku isi y’ikinyoma, ikaba ari na yo iriho umwenda w’amaraso kurusha abandi bose. Ijambo ry’Imana rigira riti “muri uwo murwa ni ho habonetse amaraso y’abahanuzi n’abera n’abiciwe mu isi bose.” Ku bw’ibyo, duhabwa umuburo ugira uti “bwoko bwanjye, nimuyisohokemo.”​—Ibyahishuwe 17:6; 18:2, 4, 24.

23. Kuva muri Babuloni Ikomeye bisobanura iki?

23 Kuva muri Babuloni Ikomeye si ugusibisha izina ku rutonde rw’abayoboke b’idini ry’ikinyoma gusa. Hakubiyemo no kwanga ibikorwa bibi iryo dini ryemera cyangwa rishyigikira ku mugaragaro, urugero nk’ubwiyandarike, kwivanga muri politiki no gushakana ubutunzi umururumba. (Soma muri Zaburi ya 97:10; Ibyahishuwe 18:7, 9, 11-17.) Incuro nyinshi ibyo bikorwa bituma hameneka amaraso menshi.

24, 25. Ni iki Imana ishingiraho ibabarira umuntu uriho umwenda w’amaraso wihannye, kandi se mu bihe bya Bibiliya ibyo byagereranywaga n’iki?

24 Mbere y’uko buri wese muri twe amenya ukuri, mu buryo runaka yabanje gushyigikira gahunda ya Satani kandi mu rugero runaka yagiweho n’umwenda w’amaraso. Icyakora, Imana yaratubabariye kandi iraturinda mu buryo bw’umwuka kubera ko twahinduye inzira zacu, tukizera igitambo cy’incungu cya Kristo kandi tukegurira Imana ubuzima bwacu (Ibyakozwe 3:19). Ubwo burinzi bushushanywa n’imidugudu y’ubuhungiro yariho mu bihe bya Bibiliya.​—Kubara 35:11-15; Gutegeka kwa Kabiri 21:1-9.

25 Iyo gahunda yari iteye ite? Iyo Umwisirayeli yicaga umuntu atabigambiriye, yagombaga guhungira muri umwe muri iyo midugudu y’ubuhungiro. Iyo abacamanza babishinzwe babaga bamaze gufata umwanzuro kuri icyo kibazo, umuntu wabaga yishe undi atabigambiriye yagumaga muri uwo mudugudu kugeza igihe umutambyi mukuru apfiriye. Icyo gihe yabaga afite uburenganzira bwo kuba ahandi hose ashaka. Urwo ni urugero rwiza cyane rugaragaza imbabazi z’Imana n’agaciro kenshi iha ubuzima bw’umuntu. Iyo midugudu y’ubuhungiro ya kera igereranya gahunda Imana yateganyirije abantu muri iki gihe. Iyo gahunda ishingiye ku gitambo cy’incungu cya Kristo, igamije kuturinda urupfu rushobora guterwa n’uko twishe tutabigambiriye itegeko ry’Imana rirebana no kuba ubuzima n’amaraso ari ibyera. Ese uha agaciro iyo gahunda? Wagaragaza ute ko uyiha agaciro? Uburyo bumwe wabikoramo ni ugutumira abandi kugira ngo bagusange mu mudugudu w’ubuhungiro w’ikigereranyo, cyane cyane muri iki gihe “umubabaro ukomeye” ugenda wegereza cyane.​—Matayo 24:21; 2 Abakorinto 6:1, 2.

JYA UHA UBUZIMA AGACIRO UBWIRIZA UBUTUMWA BW’UBWAMI

26-28. Imimerere turimo muri iki gihe ihuriye he n’iyo umuhanuzi Ezekiyeli yari arimo, kandi se twaguma mu rukundo rw’Imana dute?

26 Imimerere abagize ubwoko bw’Imana barimo muri iki gihe itwibutsa iyo umuhanuzi wa kera witwaga Ezekiyeli yari arimo. Yehova yahaye uwo muhanuzi inshingano yo kuba umurinzi wagombaga kugeza ku nzu ya Isirayeli imiburo yaturukaga ku Mana. Imana yaramubwiye iti “wumve amagambo ava mu kanwa kanjye maze ubagezeho umuburo mbaha.” Iyo Ezekiyeli asuzugura iyo nshingano, ni we wari kuzabazwa amaraso y’abari kuzicwa igihe Yerusalemu yari kuba iryozwa ibyo yakoze (Ezekiyeli 33:7-9). Ariko Ezekiyeli yarumviye, bityo ntiyabarwaho umwenda w’amaraso.

27 Muri iki gihe, dutegereje iherezo ry’iyi si ya Satani yose uko yakabaye. Bityo rero, Abahamya ba Yehova babona ko bahawe inshingano yo gutangaza “umunsi wo guhora kw’Imana yacu,” bagatangaza n’ubutumwa bw’Ubwami. Kandi babona ko iyo ari inshingano yihariye (Yesaya 61:2; Matayo 24:14). Ese wifatanya muri uwo murimo w’ingenzi mu buryo bwuzuye? Intumwa Pawulo yafatanaga uburemere iyo nshingano yo kubwiriza yari yarahawe. Ibyo ni byo byatumye avuga ati ‘amaraso y’abantu bose ntandiho, kuko ntigeze nifata ngo ndeke kubabwira imigambi yose y’Imana’ (Ibyakozwe 20:26, 27). Mbega urugero rwiza dukwiriye kwigana!

28 Birumvikana ko kubona ubuzima n’amaraso nk’uko Yehova abibona bidahagije kugira ngo tugume mu rukundo rwa kibyeyi adukunda. Dukeneye no gukomeza kuba abantu bera mu maso ye, nk’uko tuzabibona mu gice gikurikira.

^ par. 5 Ku birebana n’amagambo Imana yavuze igira iti “ubugingo bw’ikiremwa cyose gifite ubuzima buba mu maraso,” hari ikinyamakuru cyavuze kiti “nubwo ayo magambo ashobora kumvikana mu buryo bw’ikigereranyo, ariko nanone afashwe uko yakabaye usanga ari ukuri, kuko buri gace mu tugize amaraso ari ngombwa kugira ngo umuntu abeho.”​—Scientific American.

^ par. 12 Reba Nimukanguke! yo muri Kanama 2006, ku ipaji ya 3-​12 (mu gifaransa), yanditswe n’Abahamya ba Yehova.

^ par. 16 Abahanga mu gusobanura amagambo yo muri Bibiliya bavuga ko imvugo yakoreshejwe mu mwandiko w’igiheburayo “uko bigaragara idashobora gutuma ayo magambo yerekeza ku gikorwa cyo gukomeretsa umugore wenyine.” Zirikana kandi ko nta cyo Bibiliya ivuga ku gihe umwana uri mu nda agomba kuba amaze kugira ngo Yehova akubareho icyaha.

^ par. 21 Reba Igice cya 5 gifite umutwe uvuga ngo “Uko twakomeza kwitandukanya n’isi.”

^ par. 70 Reba ibisobanuro birambuye mu Mugereka, ingingo ifite umutwe uvuga ngo “Uduce duto twakuwe mu bice by’ingenzi bigize amaraso n’uburyo bwo kubaga.”