SIYERA LEWONE NA GINEYA
1915 kugeza 1947—Imyaka ya mbere (Igice cya 1)
Umucyo w’ukuri utangira kumurika
Ubutumwa bwiza bwageze muri Siyera Lewone mu mwaka wa 1915 igihe abaturage baho bagarukaga bavuye mu Bwongereza bazanye ibitabo by’imfashanyigisho za Bibiliya. Ahagana muri Nyakanga muri uwo mwaka, umugaragu wa Yehova wa mbere wabatijwe yageze i Freetown. Yitwaga Alfred Joseph. Yari afite imyaka 31, kandi yakomokaga mu gihugu cya Guyana cyo muri Amerika y’Epfo. Yari yarabatijwe mu ntangiriro z’uwo mwaka, abatirizwa mu gihugu cya Barubade cyo mu nyanja ya Karayibe, akaba yari aje gukora mu isosiyete ya za gari ya moshi i Freetown. Alfred yatuye mu kigo cy’iyo sosiyete cyari mu gace kitwa Cline, mu birometero 3 uvuye ku Giti cy’Ipamba cy’i Freetown. Yahise atangira kugeza ku bandi bakozi ubutumwa bwo muri Bibiliya.
Mu mwaka wakurikiyeho, Leonard Blackman wari warakoranye na Alfred muri Barubade yamusanzeyo, kandi nyina witwaga Elvira Hewitt ni we wari waramenyesheje Alfred ukuri. Leonard yaturanye na Alfred, kandi bajyaga bahura buri gihe bakaganira kuri Bibiliya. Nanone bahaga incuti zabo n’abashimishijwe ibitabo by’imfashanyigisho za Bibiliya.
Alfred na Leonard babonye ko imirima y’i Freetown yari ‘yeze kugira ngo isarurwe’ (Yohana 4:35). Mu mwaka wa 1923, Alfred yandikiye icyicaro gikuru cy’i New York, agira ati “hano hari abantu benshi bashimishijwe n’ubutumwa bwa Bibiliya. Ese mushobora kohereza umuntu wo kubitaho kandi agateza imbere umurimo wo kubwiriza muri Siyera Lewone?” Yahawe igisubizo cyagiraga kiti “tuzohereza umuntu!”
William “Bibiliya” Brown n’umugore we Antonia
Alfred agira ati “hashize amezi menshi, umunsi umwe ari kuwa gatandatu nijoro, numvise umuntu ntari niteze anterefonnye.”
Yarambajije ati “‘ese ni wowe wandikiye icyicaro gikuru usaba ababwiriza?’
Naramushubije nti “‘yego ni jye.’
Uwo muntu wari ufite ijwi rinini yarambwiye ati “‘ni jye bohereje.’
“Iryo jwi ryari irya William R. Brown. We n’umugore we Antonia n’umukobwa wabo wari ukiri muto, bari bahageze uwo munsi, bacumbitse muri hoteli ya Gainford.
“Bukeye bwaho, jye na Leonard twari muri gahunda yacu ya buri cyumweru yo kwiga Bibiliya, maze tubona umugabo muremure ahagaze mu muryango. Yari William R. Brown. Yarwaniraga ukuri ishyaka cyane ku buryo yifuzaga gutanga disikuru ku munsi wari gukurikiraho. Twahise dukodesha inzu mberabyombi nini y’i Freetown yitwa Wilberforce Memorial Hall, duteganya disikuru ya mbere muri disikuru enye, yagombaga gutangwa kuwa kane nimugoroba.
“Itsinda ryacu rito ryahise ritangira kwamamaza izo disikuru mu binyamakuru, dutanga impapuro zitumira abantu, abandi tukababwira mu magambo. Twibazaga uko abantu baho bari
kubyakira, ariko nta mpamvu yo guhangayika twari dufite. Abantu bagera kuri 500 buzuye muri iyo nzu, harimo n’abayobozi b’amadini b’i Freetown benshi. Twasabwe n’ibyishimo!”Muri iyo disikuru yamaze isaha, umuvandimwe Brown yavuze imirongo myinshi y’Ibyanditswe, kandi akayereka abateze amatwi akoresheje icyuma cyabigenewe cyayerekanaga ku rukuta. Yasubiragamo kenshi ati “si Brown ubivuze, ahubwo ni Bibiliya ibivuze.” Abari bateze amatwi baratangaye cyane, kandi kuri buri ngingo yose bakomaga amashyi. Ntibatangajwe n’uko umuvandimwe Brown yari intyoza mu magambo, ahubwo batangajwe n’ukuntu yatangaga ibimenyetso bifatika bishingiye ku Byanditswe. Hari umusore wigiraga kuzaba umuyobozi w’idini wari aho wavuze ati “Bwana Brown azi Bibiliya rwose!”
1930
Disikuru z’umuvandimwe Brown zashishikaje abantu bo muri uwo mugi cyane ku buryo bazaga kuzumva ari benshi. Ku cyumweru cyakurikiyeho, abandi bantu bari buzuye inzu mberabyombi bateze amatwi disikuru yari ifite umutwe uvuga ngo “Kujya ikuzimu no kuvayo. Ni ba nde bariyo?” Ukuri gufite imbaraga umuvandimwe Brown yagaragaje kuri uwo mugoroba, kwatumye n’abantu bari bakomeye mu madini yabo bayasezeramo.
Disikuru ya kane, ari na yo ya nyuma muri izo, yari ifite umutwe uvuga ngo “Abantu babarirwa muri za miriyoni bariho ubu ntibazigera bapfa,” yumviswe n’abantu benshi cyane ku buryo nyuma yaho umuntu wari utuye muri Freetown yagize ati “amadini yasubitse amateraniro ya nimugoroba bitewe n’uko abayoboke bayo bose bari bagiye kumva disikuru y’umuvandimwe Brown.”
Kubera ko umuvandimwe Brown yakomezaga gukoresha Bibiliya, akagaragaza ko ari yo igomba gutanga ubuyobozi bwa nyuma, abantu batangiye kumwita “Bibiliya” Brown. Iryo zina bamuhimbye ryaramuhamye kandi rimenyekana mu bihugu byose byo muri Afurika y’Iburengerazuba. Kandi kugeza igihe umuvandimwe William R. Brown yarangirije isiganwa rye hano ku isi, yaterwaga ishema no kwitwa iryo zina.