Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Siyera Lewone na Gineya

Siyera Lewone na Gineya

MU MYAKA igera kuri 500 ishize, igiti gito cy’ipamba cyameze hafi y’aho uruzi rwa Siyera Lewone rwisukira mu nyanja, kirakura. Mu myaka 300 yakurikiyeho, icyo giti cyarakuze kiba kirekire, kandi abantu bari mu mimerere ibabaje banyuze imbere yacyo. Abacuruzi batagira impuhwe bacuruzaga abacakara bahambukirije abagabo, abagore n’abana bagera hafi ku 150.000, bagiye kubacuruza mu masoko y’abacakara yo mu bindi bihugu.

Igiti cy’Ipamba cya kera cy’i Freetown

Ku itariki ya 11 Werurwe 1792, abacakara bo muri Amerika bahawe umudendezo babarirwa mu magana, bateraniye munsi y’icyo giti cy’ipamba bishimira ko bagarutse muri Afurika. Kuri uwo munsi bashinze umudugudu wari kuzajya ubibutsa ibyiringiro bikomeye bari bafite ku mitima yabo by’uko bari kuzagira umudendezo, bawita umugi w’umudendezo (Freetown). Abacakara bahawe umudendezo bakomeje kuhagera, kugeza ubwo uwo mudugudu waje guturwa n’abantu bo mu moko y’Abanyafurika asaga 100. Abo baturage bashya bahisemo igiti cy’ipamba kiba ikimenyetso cy’umudendezo n’ibyiringiro.

Ubu Abahamya ba Yehova bo muri Siyera Lewone bamaze imyaka hafi 100 bahumuriza abaturanyi babo, bababwira ko hariho ibyiringiro by’umudendezo usesuye kurushaho, ni ukuvuga “umudendezo uhebuje w’abana b’Imana” (Rom 8:21). Uwo mudendezo uzatuma abantu babaturwa ku bubata bw’icyaha n’urupfu, igihe Ubwami bw’Imana buyobowe na Mesiya buzazana amahoro ku isi kandi bukayihindura Paradizo.—Yes 9:6, 7; 11:6-9.

Nanone ibiro by’ishami by’Abahamya ba Yehova byo muri Siyera Lewone bimaze imyaka isaga 50 bigenzura umurimo wo kubwiriza muri Gineya. Icyo gihugu gituranye na Siyera Lewone cyaranzwe n’imvururu zishingiye kuri politiki, ku mibereho y’abaturage no ku bukungu, bituma benshi mu baturage bacyo bitabira ubutumwa bwa Bibiliya bususurutsa umutima.

Abahamya ba Yehova bo muri Siyera Lewone na Gineya babwirije ubutumwa bwiza bahanganye n’inzitizi zitabarika. Izo nzitizi zikubiyemo ubukene bukabije, abaturage benshi batazi gusoma no kwandika, imigenzo yashinze imizi, amacakubiri ashingiye ku moko n’urugomo rw’agahomamunwa. Inkuru ikurikira igaragaza ukuntu abo bagaragu b’indahemuka ba Yehova bagaragaje ukwizera kutajegajega n’ukuntu bari bariyeguriye Imana mu buryo bwuzuye. Twiringiye ko inkuru yabo izagukora ku mutima, igatuma urushaho kwizera “Imana itanga ibyiringiro.”—Rom 15:13.

IBIRIMO

Icyo twavuga kuri Siyera Lewone na Gineya

Menya byinshi ku byerekeye ibi bihugu, abaturage babyo, idini n’ururimi byaho.

1915 kugeza 1947​—Imyaka ya mbere (Igice cya 1)

Mu mwaka wa 1915, umugaragu wa Yehova wa mbere wabatijwe yageze i Freetown. Benshi bifuzaga kwiga Bibiliya.

1915 kugeza 1947​—Imyaka ya mbere (Igice cya 2)

Abayobozi b’amadini bari baracuze umugambi wo gucecekesha ubwoko bw’Imana, ariko Yehova ‘yatumye imigambi mibi bacuraga ibagaruka.’

1915 kugeza 1947​—Imyaka ya mbere (Igice cya 3)

Abagize itorero ry’i Freetown ‘babwiriza ijambo babishishikariye cyane kurushaho.’

“Uzapfa mu mwaka umwe”

Zachaeus Martyn yamanukaga umusozi kandi akawuzamuka incuro ebyiri mu cyumweru agiye mu materaniro y’Abahamya ba Yehova. Ni iki cyatumye yemera adashidikanya ko yari yabonye ukuri kwa Bibiliya?

Bamwitaga “Bibiliya” Brown

William R. Brown yabwirije mu birwa bya Karayibe no muri Afurika y’Iburengerazuba. Menya impamvu yumvaga ko uwo wari umwe mu mirimo yiyubashye kurusha indi yose umuntu ashobora gukora.

1945 kugeza 1990​—‘Bageza benshi ku gukiranuka’​—Dan12:3. (Igice cya 1)

Umurimo wo kubwiriza ugomba kwagurwa cyane. Abamisiyonari boherejwe guteza imbere ukwiyongera.

Bifuzaga kuyireba

Mu mwaka wa 1956, filimi La Société du monde nouveau en action yerekanywe i Freetown muri Siyera Lewone. Ese hari umuntu wari kuza kuyireba?

1945 kugeza 1990​—‘Bageza benshi ku gukiranuka’​—Dan12:3. (Igice cya 2)

Abahamya ba Yehova bazwi hose muri Siyera Lewone ko bubaha ishyingiranwa.

1945 kugeza 1990​—‘Bageza benshi ku gukiranuka’​—Dan12:3 (Igice cya 3).

Kuki Abanyapolitiki bo muri Poro bashyikirije Inteko Ishinga Amategeko umushinga w’itegeko ribuzanya umurimo w’Abahamya ba Yehova?

Imiryango ikorera mu ibanga

Ni uruhe ruhare imiryango ikorera mu ibanga igira ku bagabo n’abagore bo muri Afurika y’Iburengerazuba?

1945 kugeza 1990​—‘Bageza benshi ku gukiranuka’​—Dan12:3. (Igice cya 4)

Amatorero agira amashuri yigisha gusoma no kwandika kugira ngo afashe abandi gutera imbere mu buryo bw’umwuka. Uko abantu bagendaga bamenya gusoma ari benshi, umurimo wo guhindura ibitabo na wo wariyongeraga.

Agakarita k’ikoraniro ni ko kari urupapuro rw’inzira

Abari bagiye mu ikoraniro muri Gineya badafite impapuro z’inzira zikwiriye banyuze ku mupaka bate?

Yehova yarampagurukije

Jay Campbell, wari wararwaye imbasa, yifuza kujya mu materaniro y’icyigisho cya Bibiliya cy’itorero. Yavuze ko yari kujyayo agendera ku mbago z’ibiti. Yaba se yarabishoboye?

1991 kugeza 2001​—“Itanura ry’imibabaro”​—Yes48:10 (Igice cya 1)

Nubwo Abahamya ba Yehova bari mu ntambara, bagejeje kuri bagenzi babo ndetse n’abandi imfashanyo n’ihumure ryo mu buryo bw’umwuka. Ni iki cyabafashije kugaragaza imbaraga n’ubutwari?

1991 kugeza 2001​—“Itanura ry’imibabaro”​—Yes48:10 (Igice cya 2)

Mu ntambara, Abahamya ba Yehova ‘bakomeje kwigisha no gutangaza ubutumwa bwizaba.’

Umwana wahoze mu gisirikare aba umupayiniya w’igihe cyose

Umusirikare ukiri muto w’inyeshyamba yibuka ukuntu yakiranywe urugwiro ubwo yajyaga mu materaniro y’Abahamya ba Yehova. Ni iki cyatumye ahindura imibereho ye?

Twavuye mu nzara z’inyeshyamba

Igihe intambara yatangiraga mu wa 1991, kuki Abahamya benshi batishwe igihe hari ubwicanyi n’akavuyo i Pendembu?

Umugabo w’Umunara w’Umurinzi

Hari Umuhamya wa Yehova watwaraga amabaruwa mu gihe cy’intambara. Yashoboye ate gutwara ubutumwa n’imfashanyo abivana i Freetown abijyana i Conakry muri Gineya?

Ikintu cyiza kuruta diyama

Tamba Josiah yakoraga mu birombe by’amabuye y’agaciro mbere y’uko aba Umuhamya wa Yehova. Kuki yumvaga ko yabonye ikintu kiza kurusha diyama?

2002 kugeza 2013​—Ibintu biheruka kuba (Igice cya1)

Nyuma y’intambara amatorero yarashinzwe, Amazu y’Ubwami arubakwa kandi abapayiniya ba bwite boherezwa ahari Abahamya bake.

2002 kugeza 2013​—Ibintu biheruka kuba (Igice cya 2)

Muri iki gihe, Abahamya ba Yehova bo muri ibyo bihugu byombi bemera badashidikanya ko hakiri abandi bantu bazitabira ubutumwa bwiza bw’Ubwami.

Twari twariyemeje gukorera Yehova

Philip Tengbeh n’umugore we barahunze bava mu mudugudu w’iwabo wa Koindu wagenzurwaga n’inyeshyamba. Kubera ko bari bariyemeje gukorera Yehova, bagize uruhare mu kubaka Amazu y’Ubwami atanu.

Nakunze Siyera Lewone

Cindy McIntire yabaye umumisiyonari muri Afurika kuva mu mwaka 1992. Avuga impamvu yishimira cyane kubwiriza muri Siyera Lewone.