KUBWIRIZA NO KWIGISHA KU ISI HOSE
Afurika
-
IBIHUGU 58
-
ABATURAGE 979.685.702
-
ABABWIRIZA 1.363.384
-
ABIGISHIJWE BIBILIYA 3.265.314
“Ubu niteguye gusohoka muri Babuloni Ikomeye”
Umusore wo muri Uganda witwa Thomson yari yarazinutswe amadini. Yari yarazinuwe n’uko abayobozi b’amadini bahora basaba abantu amafaranga, bituma areka kujya mu materaniro yose y’idini. Icyakora yakomeje gusoma Bibiliya buri munsi. Yashishikajwe cyane n’igitabo cy’Ibyahishuwe maze agerageza kugisobanura, akajya yandika ibisobanuro Ni iki mu by’ukuri Bibiliya yigisha? Yagisomye mu ijoro rimwe arakirangiza. Bukeye bwaho, uwo muvandimwe yabonye ubutumwa muri telefoni bwagiraga buti “Umwami ashimwe ku bw’ibisobanuro wampaye. Ubu niteguye gusohoka muri Babuloni Ikomeye.” Thomson yamusabye ibitabo byose bivugwa mu bisobanuro ahagana hasi ku ipaji no mu mugereka by’icyo gitabo. Yize Bibiliya ashyizeho umwete, agira amajyambere yihuse, maze abatirizwa mu ikoraniro ry’intara ryo mu mwaka wa 2012 ryari rifite umutwe uvuga ngo “Rinda umutima wawe!” Muri Werurwe 2013, Thomson yabaye umupayiniya w’igihe cyose, none afasha abandi gusohoka muri Babuloni Ikomeye.
mu ikaye. Igihe umuvandimwe yasangaga Thomson ku kazi aho bubakaga, yasanze arimo asoma Bibiliya. Bagiranye ikiganiro gishishikaje, maze Thomson yemera igitaboAbavandimwe umunani bamwigishije Bibiliya
Jimmy yakuriye i Port Louis mu murwa mukuru w’ibirwa bya Maurice. Yatangiye kunywa inzoga afite imyaka 16, maze bidatinze akajya asinda buri munsi. Inzoga zatumaga adashobora kwitegeka kandi yafunzwe incuro nyinshi. Hari igihe yanywaga amacupa agera kuri atatu y’inzoga iva mu bisheke akanywa n’amasegereti 60 y’itabi mu munsi umwe. Iyo yaburaga amafaranga, yanywaga alukolo bogesha amadirishya. Ndetse yanywaga na parufe ya nyina. Igihe umuntu yamubwiraga ko yasaga n’umupfu wigenza, yagiye mu kigo gifasha abasabitswe n’inzoga amarayo umwaka n’igice, ariko mu by’ukuri nta cyo byamumariye.
Rodirige: Jimmy yari yiyemeje guhindura imibereho ye
Amaherezo Jimmy yahuye n’Abahamya ba Yehova, maze yemera kwiga Bibiliya. Rimwe na rimwe yarekaga kwiga Bibiliya akajya kunywa. Yigishijwe Bibiliya n’abavandimwe umunani bose. Amaherezo Jimmy yabonye ko yagombaga guhindura imibereho ye. Yaravuze ati “numvaga inkota yo Baheburayo 4:12 yarahinguranyije umutima wanjye. Umunsi umwe igihe nasomaga Bibiliya, nabonye umurongo wo mu Migani 24:16 ugira uti ‘nubwo umukiranutsi yagwa karindwi, azongera ahaguruke nta kabuza.’ Ayo magambo yahinduye ubuzima bwanjye.” Jimmy amaze kwigana n’abavandimwe barindwi ‘agwa,’ yiyemeje guhinduka ‘agahaguruka’ abifashijwemo n’umuvandimwe wa munani. Jimmy yinginze Yehova ngo amuhe imbaraga, akajya mu materaniro y’itorero, kandi acika ku ngeso mbi yari afite. Yabatijwe mu mwaka wa 2003, aba umupayiniya w’igihe cyose mu mwaka wa 2012. Ubu ni umukozi w’itorero ku kirwa cya Rodirige.
mu buryo bw’umwuka ivugwa mu“Yehova n’abamarayika bazaba incuti zanjye”
Umukecuru w’imyaka 70 wo muri Kenya witwa Mary yabaye umuyoboke w’itorero ry’Abaperesibiteriyani hafi ubuzima bwe bwose. Yagiye afasha idini rye kenshi kubona amaturo, kandi yagize uruhare mu kubaka rumwe mu nsengero z’iwabo. Igihe umwe mu bahungu be yabaga Umuhamya, ntiyabyishimiye. Yamutumiraga mu materaniro y’itorero, ariko Mary akanga kuyajyamo, akavuga ko yifuzaga kumva ubutumwa bwa Bibiliya mu rurimi rwe kavukire rw’igikikuyu aho kubwumva mu giswayire. Amaherezo Mary yemeye kujya mu ikoraniro ry’intara ryari mu rurimi rw’igikikuyu. Muri iryo koraniro yicaye mu gice kigenewe abageze mu za bukuru. Yakozwe ku mutima n’ukuntu bamwitayeho bakamugaragariza urukundo n’ineza. Mary yavuze ko atari yarigeze agaragarizwa urukundo nk’urwo mu idini rye. Yateze amatwi yitonze disikuru zose zatanzwe, kandi yishimiye ibyo yumvise. Igihe bamusabaga
kumwigisha Bibiliya bakoresheje agatabo Tega Imana amatwi, yahise abyemera.Mary amaze kwiga mu gihe cy’amezi make, yiyemeje kuba Umuhamya wa Yehova, nuko asezera mu idini rye. Abayobozi b’iryo dini bararakaye cyane. Bahamagaye musenyeri wo mu murwa mukuru Nairobi ngo aze kumuganiriza. Musenyeri yagerageje kwemeza Mary ko atagomba kuva mu idini rye, ariko yakomeje gushikama. Musenyeri yaramubajije ati “ni nde uzaba incuti yawe nuramuka uvuye mu idini? Ufite incuti nyinshi n’abaturanyi musangiye idini.”
Mary yaramushubije ati “Yehova n’abamarayika bazaba incuti zanjye. Kandi n’Abahamya bazaba incuti zanjye.”
Musenyeri yananiwe kumwemeza, arikubura arataha. Mary akomeje kugira amajyambere mu cyigisho cye cya Bibiliya kandi ajya mu materaniro yose y’itorero nubwo atuye kure y’aho abera. Vuba aha, hari igihe atashoboye gutega imodoka, akora urugendo rw’amasaha abiri ku maguru anyagirwa agiye mu materaniro. Nubwo abaturanyi be bamurwanya, yiyemeje kugera ku ntego yishyiriyeho yo kubatizwa.
Liberiya: Bategura aho kwicara mu gihe cy’Urwibutso. Mu mwaka wa 2013, ababwiriza 6.148 bakiriye abashyitsi 81.762
Pasiteri yaramuhiritse!
Hari umwana w’umukobwa w’imyaka 14 witwa Ashton uba muri Kameruni. Igihe yatangiraga kwigana Bibiliya n’Abahamya ba Yehova, yabaga kwa se wabo, kandi yaramurwanyije cyane afatanyije n’umugore we. Bamuhozaga ku nkeke ngo ajyane na bo gusengera mu Bapantekote. Igihe kimwe bagiye muri ayo masengesho, maze pasiteri arambika ibiganza ku bari bateranye kugira ngo abahe “umwuka,” utuma bitura hasi. Ashton we ntiyituye hasi. Pasiteri yarasenze biratinda, ariko Ashton akomeza guhagarara. Bityo pasiteri yaramuhiritse kugira ngo agwe! Ageze imuhira yabwiye se wabo n’umugore we ko pasiteri yamuhiritse ngo agwe ariko ntibabyemera. Yahise amaramaza ko atazasubira mu rusengero. Ubu Ashton akomeza kujya mu materaniro abera ku Nzu y’Ubwami nubwo abagize umuryango we n’abaturanyi bamurwanya kandi bakamutuka.
Yatumiwe n’umwana muto
Nubwo Anilpa yari afite amezi 17 gusa, yagize ishyaka muri gahunda yo gutumira abantu mu ikoraniro ry’intara ryabaye umwaka ushize muri Angola. “Inshingano” ya Anilpa yari iyo gukomanga agategereza ko nyir’inzu aza akamuha urupapuro rw’itumira, naho nyina agasobanura muri make impamvu babasuye. Anilpa yari ashishikaye cyane ku buryo atategerezaga ko nyina arangiza kuvuga, ahubwo yabaga ashaka ko bajya gukomanga ku wundi muryango. Yashishikaje cyane abo babwirije. Urugero, igihe ikoraniro ryari rirangiye umugore umwe yegereye ako kana gato Anilpa maze akavuga ati “nahoze ngushakisha. Nishimiye
cyane kukubona, kuko ari wowe wantumiye ngo nze muri iri koraniro.”Barambiwe guhora bakandamizwa
Muri Kanama 2012, ababwiriza bo mu itorero rya Antaviranambo muri Madagasikari bahuye n’itsinda ry’abantu bavugaga ko bifuzaga kuba Abahamya ba Yehova. Bumvaga bakandamizwa n’abayobozi b’amadini yabo, bigisha ibinyuranye n’ibyo bakora. Bavugaga ko amadini yabo atari afite gahunda yo kubigisha Bibiliya kandi nta bitabo agira bisobanura imyizerere yabo. Ayo madini yabacaga amafaranga menshi, nta buvandimwe nyakuri bwayarangwagamo kandi nta kintu na kimwe cyagaragazaga ko arangwa n’urukundo nyakuri rwa gikristo. Nanone bavuze ko bari bazi neza ko Abahamya ba Yehova bo batagira ibyo bibazo.
Nyuma yaho abagize iryo tsinda bandikiye ibiro by’ishami. Iyo baruwa yagiraga iti “tubandikiye tubamenyesha ko twifuza gukorera Yehova. Icyakora dutuye kure cyane, kuko bamwe muri twe bibasaba gukora urugendo ruri hagati y’amasaha 9 kugera kuri 15 n’amaguru kugira ngo
bagere aho amateraniro abera. Ni yo mpamvu tubinginga ngo mutwoherereze umuntu uzadufasha kwiga Bibiliya. Ntidushobora kugera ku cyifuzo cyacu cyo gukorera Yehova n’umutima wacu wose mutatwoherereje umuntu wo kudufasha gushimangira urukundo dukunda Yehova. Turi abantu 215 batuye mu midugudu nibura itatu. Twahoze mu madini atandukanye, ariko ubu twese twifuza gukorera Yehova no kumwumvira n’umutima wacu wose. Twiringiye ko muzadufasha.”Abavandimwe bagiye kureba abagize iryo tsinda, bakora urugendo rw’amasaha icyenda n’amaguru kugira ngo bagere mu mudugudu wa mbere. Abavandimwe bagezeyo bagize amateraniro, haterana abantu 65. Iyo nkuru yahise isakara hose, maze abo mu yindi midugudu na bo bagaragaza ko bifuzaga gusurwa bakigishwa Bibiliya. Abo Bavandimwe bakoze urundi rugendo rw’amasaha ane bajya mu wundi mudugudu bagira amateraniro, abantu basaga 80 bayazamo. Bahahuriye n’abantu babinginze ngo baze mu mudugudu wabo aho bari gukora urugendo rw’amasaha abiri ku maguru ngo bagereyo. Abo bavandimwe barabyemeye na ho bahagirira amateraniro, maze abantu basaga 50 bayazamo.
Mu bihe bibiri bitandukanye abantu barenga 30 bo muri iyo midugudu bakoze urugendo rw’umunsi umwe n’igice ku maguru bagiye mu ikoraniro i Mahanoro, bakora n’urundi nk’urwo bataha. Nanone 25 muri bo baje mu materaniro mu gihe cy’uruzinduko rw’umugenzuzi usura amatorero. Harimo abashakanye, imiryango ifite abana ndetse n’abageze mu za bukuru. Bose bacumbitse mu nzu imwe, baganira ku byo bari bize kandi babaza ibibazo bageza mu gicuku. Abo bantu bo muri iyo midugudu bavuze ko hari abantu benshi bifuzaga gufatanya n’Abahamya kuyoboka Imana, kubera ko bari barambiwe gukandamizwa n’abayobozi b’amadini yabo.