Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IBINTU BY’INGENZI BYABAYE MU MWAKA USHIZE

Umuteguro ukomeza kujya mbere

Umuteguro ukomeza kujya mbere

Kuwa gatanu tariki ya 5 Nyakanga 2013, abagize umuryango wa Beteli yo muri Amerika bashimishijwe cyane no kumva Anthony Morris wo mu Nteko Nyobozi abatangariza ati “kuwa kane tariki ya 4 Nyakanga 2013, amasezerano yo kugurisha amazu atandatu ari ku muhanda wa 117 Adams Street n’uwa 90 Sands Street i Brooklyn yumvikanyweho. Muri Kanama uyu mwaka, tugomba kuba twamaze kuva mu nzu ya 1 kugeza ku ya 5.”

Umuvandimwe Morris yasobanuye ko urwego rushinzwe kumesa no guhanagura imyenda rukorera mu igorofa rya 6 n’irya 7 mu nzu ya 3, rwo ruzakomeza kuhakorera kugeza mu mwaka wa 2014 rwagati. Yaravuze ati “inzu iri ku muhanda wa 90 Sands Street yo dushobora kuzayivamo mu mwaka wa 2017.”

Ayo mazu atandatu manini yagurishijwe bitewe n’uko Abahamya ba Yehova bateganya kwimura icyicaro cyabo kikava muri New York City kikimurirwa mu kibanza cya hegitari 102 kiri i Warwick muri leta ya New York. Icyakora, imirimo yo gutunganya icyo kibanza no gusiza ntiyashoboraga gukomeza ibyangombwa byo kubaka bitaraboneka.

Ni yo mpamvu abagize umuryango wa Beteli yo muri Amerika bateze amatwi bafite amatsiko menshi itangazo ryasomwe na Mark Sanderson wo mu Nteko Nyobozi, kuwa kane tariki ya 18 Nyakanga, ryagiraga riti “tunejejwe no kubamenyesha ko kuwa gatatu nimugoroba, ku itariki ya 17 Nyakanga, abagize ikigo gishinzwe imiturire mu mugi wa Warwick bose hamwe bemeje igishushanyo mbonera cy’ahazubakwa icyicaro gishya cy’Abahamya ba Yehova. Urwo ni rwo ruhushya rwa nyuma rwari rukenewe kugira ngo dutangire gushaka ibyangombwa bitwemerera gutangira kubaka. Birashishikaje kumenya ko uru ruhushya rwatanzwe ejo nimugoroba, rwatanzwe hashize imyaka ine yuzuye neza uhereye igihe twaguriye ikibanza cy’i Warwick. Byongeye kandi, ibintu byabaye muri iyi minsi mike ya nyuma kugeza uru ruhushya rubonetse bitanga gihamya idashidikanywaho ko Yehova aduha imigisha.” Umuvandimwe Sanderson yabashimiye bose ku bw’umurimo bakorana umwete n’amasengesho avuye ku mutima bavuga buri gihe basabira uwo mushinga ukomeye. Yaravuze ati “ariko mbere na mbere dusingiza Yehova kandi tukamushimira ku bw’iki gikorwa gihambaye cyo kwimurira icyicaro gikuru i Warwick muri New York.”

Kuwa gatanu tariki ya 26 Nyakanga, Umuvandimwe Morris yahuye n’abakozi ba Beteli n’abagize komite y’akarere ishinzwe iby’ubwubatsi, bose hamwe bakaba barageraga ku 1000, bari bateraniye mu cyumba cyo kuriramo kiri mu mazu y’i Tuxedo muri New York acumbikira abubaka i Warwick. Amaze kubatera inkunga mu buryo bw’umwuka, yavuze ko hari itangazo yashakaga gutanga. Umuvandimwe Morris yaravuze ati “aha mu ntoki zanjye mfite ikintu maze kubona nifuzaga kubagezaho namwe. Ku mutwe w’uru rupapuro handitse ngo ‘Uruhushya rwo kubaka.’” Ataragira ikindi asoma, bahise bakoma amashyi y’urufaya. Abari aho bose bashimishijwe no kumva umuvandimwe Morris abasomera ibyari muri urwo ruhushya rwa mbere rwo kubaka rwari rumaze amasaha atatu gusa rutanzwe n’umugi wa Warwick.

Byifashe bite i Wallkill, i Warwick n’i Tuxedo?

Uhereye igihe umushinga wo kwagura i Wallkill watangiriye muri Kanama 2009, abavandimwe na bashiki bacu bagera ku 2.800 bagiye baza kuhakora, bakamara igihe gito. Uwo mushinga ugizwe n’inzu nshya y’amacumbi, inzu ya parikingi n’inzu y’ibiro. Imwe mu mazu y’amacumbi yari ahasanzwe irimo iravugururwa, kandi hari n’ibirimo bihindurwa ku icapiro, inzu y’imesero, icyumba cy’amateraniro, inzu ikorerwamo imirimo itandukanye n’aho bakirira abantu. Biteganyijwe ko imirimo yo kwagura i Wallkill izakomeza kugeza mu mpera z’umwaka wa 2015.

Hagati aho, imirimo yo kubaka ahazimurirwa icyicaro cyacu gikuru i Warwick yaratangiye. Mu mezi make gusa batangiye imirimo, bahereye ku mirimo yo gusiza no gucukura, no gushyiramo ibikoresho bijya munsi y’ubutaka. Imirimo yo kubaka amazu atatu ya mbere, ni ukuvuga igaraji, parikingi y’abashyitsi n’inzu urwego rushinzwe kwita ku mazu n’ibikoresho rukoreramo, yatangiye mu mpera z’umwaka wa 2013. Ayo mazu arakenewe cyane kugira ngo bashobore kwita ku bikoresho n’abakozi bahakora, haba mu gihe cyo kubaka na nyuma yaho. Hazakurikiraho amazu y’amacumbi n’amazu y’ibiro n’inzu ikorerwamo imirimo itandukanye, bikaba biteganyijwe ko azatangira kubakwa mu mwaka wa 2014.

Kenneth Chernish uri muri komite ishinzwe iby’ubwubatsi, asobanura ko amazu y’i Tuxedo mu kibanza cya hegitari 20 kiri ku birometero 10 mu majyaruguru ya Warwick, “akoreshwa mu kunganira ahazimurirwa icyicaro gikuru i Warwick. Azacumbikira bamwe mu bakozi kandi azakoreshwa mu birebana no kubashakira ibyokurya, n’ibindi bikoresho.” Kugira ngo bihutishe imirimo yo kubaka i Tuxedo, komite z’uturere zishinzwe iby’ubwubatsi zatoranyijwe mu burasirazuba bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika zagiye zifashishwa mu mirimo imwe n’imwe.

Abandi bakozi benshi bitangiye imirimo bakorana na komite zishinzwe iby’ubwubatsi hirya no hino mu gihugu, na bo bategerezanyije amatsiko igihe bazabonera uburyo bwo kwifatanya mu mirimo yo kubaka ahazimurirwa icyicaro gikuru. Abavandimwe na bashiki bacu bafite ubuhanga butandukanye batangiye kwitanga bakamara igihe runaka bakorera kuri ibyo bibanza. Leslie Blondeau ukorana n’umugabo we Peter mu by’amazi, agira ati “gukorana bituma turushaho kunga ubumwe kandi tukagira ibihe byiza tuzamara igihe kirekire twibuka.”

Mallory Rushmore agira ati “ubu nkorana n’itsinda rishinzwe iby’amashanyarazi hano i Tuxedo. Buri munsi uba ushishikaje; nshimishwa no kubona ukuntu abantu bose bakorera hano bakorana mu bumwe n’abitangiye gukora imirimo.”

Quincy Dotson agira ati “ni ibintu bihebuje. Natekerezaga ko nari gutanga byinshi, ariko mvugishije ukuri, ni jye wungutse byinshi kurushaho.”

Umuvandimwe Chernish agira ati “birashishikaje kugira uruhare muri uyu mushinga. Abavandimwe na bashiki bacu bakora akazi vuba kandi neza, kandi barakishimira cyane.”