IGICE CYA 19
Yesu ahanura ibintu bikomeye bizaba ku isi
Yesu yagaragaje ibimenyetso byari kuranga ukuhaba kwe afite ubutware bwa cyami n’iminsi y’imperuka
IGIHE intumwa enye za Yesu zari ku musozi w’Imyelayo zitegeye Yerusalemu n’urusengero rwayo, zamubajije biherereye icyo ibyo yari yavuze bisobanura. Yesu yari yababwiye ko urusengero rw’i Yerusalemu rwari kuzarimburwa. Mbere yaho yari yarababwiye ibyerekeye ‘iminsi y’imperuka’ (Matayo 13:40, 49). Icyo gihe noneho izo ntumwa zaramubajije ziti “ni ikihe kimenyetso kizagaragaza ukuhaba kwawe n’iminsi y’imperuka?”—Matayo 24:3.
Yesu agiye kuzisubiza, yazibwiye ibintu byagombaga kubaho mbere y’uko Yerusalemu irimburwa. Ariko amagambo ye yari akubiyemo byinshi birenze ibyo. Ubuhanuzi bwe bwari kuzagira irindi sohozwa ryagutse rireba isi yose. Yesu yahanuye ibintu binyuranye birebana n’imimerere yo ku isi, byose hamwe bikaba byari kuba bigize ikimenyetso. Icyo kimenyetso cyari gutuma abari ku isi bamenya ko Yesu yatangiye kuhaba ari Umwami mu ijuru. Mu yandi magambo, icyo kimenyetso cyari kugaragaza ko Yehova Imana yimitse Yesu mu Bwami bwa kimesiya bwasezeranyijwe kuva kera. Icyo kimenyetso cyari kuba gisobanura ko ubwo Bwami bwari kuba buri hafi kuvanaho ibibi bukazanira abantu amahoro nyakuri. Ibyo Yesu yahanuye ni byo byari kugaragaza iminsi y’imperuka y’iyi si ishaje, igizwe na gahunda y’amadini, politiki n’imibereho y’abaturage biriho muri iki gihe, kandi ko hagiye gutangira isi nshya.
Igihe Yesu yasobanuraga ibyari kuba ku isi mu gihe cyo kuhaba kwe ari Umwami mu ijuru, yavuze ko hari kubaho intambara zishyamiranya amahanga, inzara, imitingito ikaze n’indwara z’ibyorezo. Ibikorwa by’ubwicamategeko byari kwiyongera. Abigishwa nyakuri ba Yesu bari kubwiriza ubutumwa bwiza bw’Ubwami bw’Imana ku isi hose. Indunduro y’ibyo byose yari kuba “umubabaro ukomeye” utarigeze ubaho mbere hose.—Matayo 24:21.
Abigishwa ba Yesu bari kubwirwa n’iki igihe uwo mubabaro wari kuba wegereje? Yesu yaravuze ati “mufatire urugero ku giti cy’umutini” (Matayo 24:32). Iyo igiti cy’umutini kizanye amababi menshi biba ari ikimenyetso kigaragaza ko impeshyi yegereje. Mu buryo nk’ubwo, igihe ibimenyetso byose Yesu yahanuye byari kugaragara mu gihe kimwe, byari kuba ari ikimenyetso cy’uko imperuka yegereje. Nta wari kumenya umunsi n’isaha uwo mubabaro ukomeye wari gutangiriraho, keretse Data wenyine. Ni yo mpamvu Yesu yabwiye abigishwa be ati “mukomeze kuba maso, kuko mutazi umunsi igihe cyagenwe kizasohorera.”—Mariko 13:33.
^ par. 14 Niba wifuza ibindi bisobanuro ku byerekeye ubuhanuzi bwa Yesu, reba igice cya 9 mu gitabo Ni iki Bibiliya itwigisha?, cyanditswe n’Abahamya ba Yehova.