Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Umurongo w’igihe wa Bibiliya

Umurongo w’igihe wa Bibiliya
 1. “Mu ntangiriro . . .”

 2. Adamu aremwa mu wa 4026 M.Y.

 3. Adamu apfa mu wa 3096

 4. Umwuzure utangira mu wa 2370

 5. Aburahamu avuka mu wa 2018

 6. Isezerano rya Aburahamu mu wa 1943

 7. Yozefu agurishwa akaba umucakara mu wa 1750

 8. Ibigeragezo bya Yobu mbere ya 1613

 9. Abisirayeli bava muri Egiputa mu wa 1513

 10. Mu mwaka wa 1473 binjira i Kanani bayobowe na Yosuwa

 11. Mu wa 1467 bigarurira igihugu cya Kanani hafi ya cyose

 12. Sawuli yimikwa mu wa 1117

 13. Mu wa 1070 Imana isezeranya Dawidi Ubwami

 14. Salomo aba umwami mu wa 1037

 15. Mu wa 1027 Urusengero rw’i Yerusalemu rwuzura

 16. ahagana mu wa 1020 Indirimbo ya Salomo irangira

 17. Mu wa 997 Isirayeli yigabanyamo ubwami bubiri

 18. Igitabo cy’Imigani kirangira ahagana mu wa 717

 19. Yerusalemu irimburwa; bajyanwa mu bunyage i Babuloni mu wa 607

 20. Mu wa 539 Babuloni yigarurirwa na Kuro

 21. Mu wa 537 Abayahudi bajyanywe mu bunyage basubira i Yerusalemu

 22. Mu wa 455 M.Y. Inkuta za Yerusalemu zongera kubakwa; hatangira ibyumweru 69 by’imyaka

 23. Nyuma ya 443 M.Y. Igitabo cy’ubuhanuzi cya Malaki cyandikwa

 24. Yesu avuka ahagana mu wa 2 M.Y.

 25. Mu wa 29 N.Y. Yesu abatizwa, atangira kubwiriza iby’Ubwami bw’Imana

 26. Yesu atoranya intumwa ze 12; atanga Ikibwiriza cyo ku Musozi mu wa 31

 27. Mu wa 32 Yesu azura Lazaro

 28. Yesu amanikwa ku itariki ya 14 Nisani 33 (Ukwezi kwa Nisani gufata igice cya Werurwe n’icya Mata)

 29. Yesu azurwa ku itariki ya 16 Nisani 33

 30. Tariki ya 6 Sivani 33 Pentekote; umwuka wera usukwa (ukwezi kwa Sivani guhura n’igice cya Gicurasi na Kamena)

 31. Mu wa 36 Koruneliyo aba Umukristo

 32. ahagana mu wa 47-48 Urugendo rwa mbere rwa Pawulo rwo kubwiriza

 33. ahagana mu wa 49-52 Urugendo rwa kabiri rwa Pawulo rwo kubwiriza

 34. ahagana mu wa 52-56 Urugendo rwa gatatu rwa Pawulo rwo kubwiriza

 35. ahagana mu wa 60-61 Pawulo yandika amabaruwa igihe yari afungiwe i Roma

 36. mbere y’umwaka wa 62 Yakobo umuvandimwe wa Yesu yandika urwandiko rwe

 37. Mu wa 66 Abayahudi bivumbura ku Baroma

 38. Yerusalemu n’urusengero rwayo rurimburwa n’Abaroma mu wa 70

 39. Yohana yandika igitabo cy’Ibyahishuwe ahagana mu wa 96

 40. Yohana, ari na we wa nyuma mu ntumwa, apfa ahagana mu wa 100 N.Y.