IGICE CYA 24
Pawulo yandikira amatorero
Amabaruwa ya Pawulo yakomeje Abakristo bo mu kinyejana cya mbere
ITORERO rya gikristo ryari rimaze igihe gito rishinzwe ryari kugira uruhare rukomeye mu isohozwa ry’umugambi wa Yehova. Ariko abo Bakristo bo mu kinyejana cya mbere bahise bibasirwa n’ibitotezo. Mbese bari gukomeza kuba indahemuka mu gihe bari kuba bahanganye n’ibitotezo byaturukaga hanze y’itorero n’akaga gafifitse kariturukagamo? Ibyanditswe by’ikigiriki bya gikristo birimo inzandiko 21 zabahaga inama n’inkunga bari bakeneye.
Inzandiko cumi n’enye muri izo, kuva mu Baroma kugeza mu Baheburayo, zanditswe n’intumwa Pawulo. Izo nzandiko zitiriwe abo zabaga zohererejwe, baba abantu ku giti cyabo cyangwa abagize itorero iri n’iri. Reka turebe zimwe mu ngingo ziri mu nzandiko za Pawulo.
Inama zirebana n’amahame mbwirizamuco n’imyifatire myiza. Abasambanyi, abahehesi n’abandi bakora ibyaha bikomeye “ntibazaragwa ubwami bw’Imana” (Abagalatiya 5:19-21; 1 Abakorinto 6:9-11). Abasenga Imana bagomba kunga ubumwe batitaye ku bihugu bakomokamo (Abaroma 2:11; Abefeso 4:1-6). Bagomba kwitangira bagenzi babo bahuje ukwizera babikunze bakabafasha mu byo bakeneye (2 Abakorinto 9:7). Pawulo yarababwiye ati “musenge ubudacogora.” Koko rero, abasenga Imana baterwa inkunga yo gusuka ibiri mu mitima yabo imbere ya Yehova binyuze mu isengesho (1 Abatesalonike 5:17; 2 Abatesalonike 3:1; Abafilipi 4:6, 7). Kugira ngo Imana yumve amasengesho, tugomba kuyavuga dufite ukwizera.—Abaheburayo 11:6.
Ni iki cyatuma imiryango imererwa neza? Abagabo bagomba gukunda abagore babo nk’imibiri yabo bwite. Abagore bagomba kubaha cyane abagabo babo. Abana bagomba kumvira ababyeyi babo, kuko ari byo bishimisha Imana. Ababyeyi bagomba kurera abana babo bakabaha ubuyobozi babigiranye urukundo, bakoresheje amahame aboneka mu Ijambo ry’Imana.—Abefeso 5:22–6:4; Abakolosayi 3:18-21.
Umugambi w’Imana usobanuka. Ibyinshi mu byari bigize Amategeko ya Mose byari bigamije kurinda Abisirayeli no kubayobora kugeza Kristo aje (Abagalatiya 3:24). Icyakora, Abakristo ntibasabwa kubahiriza ayo Mategeko kugira ngo basenge Imana. Igihe Pawulo yandikiraga Abaheburayo, ni ukuvuga Abakristo b’Abayahudi, yasobanuye icyo Amategeko yari agamije n’ukuntu umugambi w’Imana wasohoreye kuri Kristo. Pawulo yasobanuye ko ibintu binyuranye byasabwaga mu Mategeko byari bifite icyo bisobanura mu buryo bw’ubuhanuzi. Urugero, ibitambo by’amatungo byashushanyaga urupfu rwa Yesu rw’igitambo, rwari gutuma abantu bababarirwa by’ukuri ibyaha byabo (Abaheburayo 10:1-4). Urupfu rwa Yesu rwatumye Imana isesa isezerano ry’Amategeko kuko ritari rikiri ngombwa.—Abakolosayi 2:13-17; Abaheburayo 8:13.
Gahunda igomba gukurikizwa mu itorero. Abagabo bifuza gusohoza inshingano mu itorero bagomba kuba bagendera ku mahame yo mu rwego rwo hejuru kandi bujuje ibisabwa n’Ibyanditswe (1 Timoteyo 3:1-10, 12, 13; Tito 1:5-9). Abasenga Yehova Imana bagomba buri gihe guteranira hamwe na bagenzi babo bahuje ukwizera, kugira ngo baterane inkunga (Abaheburayo 10:24, 25). Ayo materaniro yagombye kubaka abayajemo kandi akabigisha.—1 Abakorinto 14:26, 31.
Igihe intumwa Pawulo yandikiraga Timoteyo urwandiko rwa kabiri, yari yarongeye gufungirwa i Roma, ategereje gucirwa urubanza. Abakristo bake b’intwari ni bo bemeraga kwishyira mu kaga bakaza kumusura. Pawulo yari azi ko ashigaje igihe gito. Yaravuze ati “narwanye intambara nziza, narangije isiganwa, nakomeje ibyo kwizera” (2 Timoteyo 4:7). Birashoboka ko nyuma yaho gato ari bwo Pawulo yishwe ahowe ukwizera kwe. Icyakora, kugeza n’uyu munsi inzandiko za Pawulo ziracyaha ubuyobozi abasenga Imana by’ukuri.