IGICE CYA 5

Imana igirana isezerano na Aburahamu

Imana igirana isezerano na Aburahamu

Abakomoka kuri Aburahamu bagize uburumbuke. Imana yarinze Yozefu muri Egiputa

YEHOVA yari azi ko Umwana we akunda cyane yagombaga kubabazwa kandi akicwa. Ubuhanuzi buri mu Ntangiriro 3:15 bwerekezaga kuri uko kuri. Ese Imana yashoboraga gufasha abantu kwiyumvisha ukuntu gutanga icyo gitambo byari kuyisaba kwigomwa? Bibiliya ibisobanura ikoresheje urugero rwumvikana neza. Imana yasabye Aburahamu gutamba umwana we yakundaga cyane, Isaka.

Aburahamu yari afite ukwizera gukomeye. Ibuka ko Imana yari yaramusezeranyije ko Umucunguzi cyangwa Urubyaro rwari rwarahanuwe, yari gukomoka kuri Isaka. Kubera ko Aburahamu yari yizeye ko iyo biba ngombwa Imana yari kuzura Isaka, yarumviye ajya gutamba umwana we. Ariko umumarayika woherejwe n’Imana yarahagobotse aramubuza. Imana yashimiye Aburahamu ko yari yiteguye gutanga ikintu cy’agaciro kuruta ibindi yari afite, maze imusubiriramo ibyo yari yaramusezeranyije.

Nyuma yaho, Isaka yabyaye abahungu babiri, Esawu na Yakobo. Yakobo yari atandukanye na Esawu, kuko we yahaga agaciro ibintu by’umwuka kandi yaje kugororerwa. Imana yahinduye izina rya Yakobo imwita Isirayeli, kandi abahungu be 12 ni bo babaye abatware b’imiryango ya Isirayeli. Ariko se uwo muryango wahindutse ute ishyanga rinini?

Byatangiye igihe abenshi muri abo bahungu bagiriraga ishyari murumuna wabo Yozefu. Baramugurishije ngo abe umucakara, ajyanwa muri Egiputa. Ariko Imana yahaye umugisha uwo musore w’intwari wari uwizerwa. Nubwo Yozefu yahuye n’ibibazo bitoroshye, amaherezo Farawo umutegetsi wa Egiputa yaramutoranyije, amugira umutegetsi ukomeye. Ibyo byabaye mu gihe gikwiriye, kuko inzara yateye igatuma Yakobo yohereza bamwe mu bahungu be muri Egiputa kugura ibyokurya, bigahurirana nuko icyo gihe Yozefu ari we wari ushinzwe ibiribwa byose. Yozefu amaze kongera kubonana n’abavandimwe be bari barihannye, bakabonana mu mimerere ishishikaje cyane, yarabababariye kandi ateganya ko umuryango wose wakwimukira muri Egiputa. Bahawe igihugu cyiza cyane, aho bari gukomeza kororoka no kugira uburumbuke. Yozefu yasobanukiwe ko Imana ari yo yari yaratumye bigenda bityo kugira ngo isohoze amasezerano yayo.

Yakobo wari ugeze mu za bukuru yakomeje kuba muri Egiputa kugeza igihe yapfiriye, akikijwe n’umuryango we wakomezaga kwiyongera. Agiye gupfa, yahanuye ko Urubyaro rwasezeranyijwe, cyangwa Umucunguzi, rwari kuzaba Umutegetsi ukomeye wari gukomoka mu muryango w’umuhungu we Yuda. Mbere y’uko Yozefu na we apfa, yahanuye ko umunsi umwe Imana yari kuvana umuryango wa Yakobo muri Egiputa.

—Bishingiye mu Ntangiriro igice cya 20 kugeza ku cya 50; Abaheburayo 11:17-22.