Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Isirayeli: Bakoresha tabuleti babwiriza iby’Ubwami bw’Imana

KUBWIRIZA NO KWIGISHA KU ISI HOSE

Aziya no mu Burasirazuba bwo Hagati

Aziya no mu Burasirazuba bwo Hagati
  • IBIHUGU 49

  • ABATURAGE 4.409.131.383

  • ABABWIRIZA 718.716

  • ABIGISHIJWE BIBILIYA 766.364

Amasaha ijana ku isabukuru y’imyaka ijana

Mu gihugu kimwe cyo muri Aziya, hari umukinnyi w’amafilimi n’umunyamideri uzwi cyane wemeye kwiga Bibiliya. Yahise atangira gushyira mu bikorwa ibyo yigaga kandi ajugunya ibitabo by’ubupfumu n’ibishushanyo by’Ababuda yari afite.

Umugore umwe w’incuti ye yaramwinginze ati “wahagaritse kwiga imyaka itatu gusa, ukita ku kazi kawe? Nyuma yaho ushobora kuzongera ukiga.”

Uwo mukinnyi yaramushubije ati “byansabye imyaka 24 kugira ngo mbone Yehova. Kuki nategereza indi myaka itatu yose ngo mbone kwiga ibimwerekeyeho?”

Mu cyumweru yagombaga gutangamo ikiganiro mu Ishuri ry’Umurimo wa Gitewokarasi, ikigo gikora iby’amafilimi cyaramuhamagaye. Bamusabye gusinya amasezerano y’imyaka ine yari kumuhesha amafaranga menshi cyane, ariko akemera gukina mu mwanya uwo ari wo wose bari kumuha. Yarabyanze. Muri Gicurasi 2014 yabaye umubwiriza, kandi yiyemeje ko muri Kanama yari kubwiriza amasaha 100. Bamubajije impamvu, arasubiza ati “ndashaka kwizihiza isabukuru y’imyaka 100 Yesu amaze ategeka, nkabwiriza isaha imwe kuri buri mwaka amaze ategeka.” Yageze kuri iyo ntego. Muri Mutarama 2015, yarabatijwe kandi ubu ni umupayiniya w’umufasha.

Bakoresheje neza ijoro bamaze muri gereza

Bashiki bacu bane bo muri Siri Lanka, bafashe bisi bajya kubwiriza mu ifasi itarabwirizwamo yiganjemo Ababuda. Ku munsi wa kabiri, umuntu wiyeguriye idini ry’Ababuda hamwe n’umushoferi wa tagisi bahagaritse abo bashiki bacu. Bidatinze, haje abantu bagera kuri 30 barubiye barabagota. Abapolisi barahageze bajyana abo bashiki bacu ku biro bya polisi, babaraza muri kasho nubwo nta cyaha babashinjaga. Bafungiwe hamwe n’abagizi ba nabi ruharwa, kandi babwiwe amagambo y’ibitutsi abatesha agaciro. Icyakora babonye uburyo bwo kubwiriza muri gereza. Umwe muri abo bashiki bacu yaravuze ati “nafunganywe n’abicanyi, ariko nashoboye kubabwira ibyerekeye ukuri. Batangajwe n’uko nari mfunzwe kandi bambajije ibibazo byinshi ku byerekeye imyizerere yanjye. Hari uwambajije ati ‘kuki wishimye cyane?’”

Siri Lanka: Bashiki bacu bateze bisi bagiye kubwiriza mu ifasi itarabwirizwagamo

Urukiko rw’Ikirenga rwa Siri Lanka ruherutse kwakira ikirego twarugejejeho gifitanye isano n’uburenganzira bw’ikiremwamuntu, turega polisi ko ifunga abantu nta kintu gifatika baregwa. Urwo rubanza ntiruraburanishwa.

Yafashije umugore waheze mu buriri

Mushiki wacu w’umupayiniya wo mu Buyapani witwa Michiko yigishaga Bibiliya umugore ugeze mu za bukuru wari mu bitaro, agakoresha ururimi rw’amarenga. Uwo mushiki wacu yabajije abaganga niba hari abandi barwayi yashoboraga kuvugisha. Michiko yahuye na Kazumi washoboraga kumva ariko adashobora kuvuga. Kazumi yaheze mu buriri bitewe n’impanuka y’imodoka yagize ubwo yari afite imyaka 23 kandi ntashobora kumira ibyokurya cyangwa kunywa amazi. Yabajije ibibazo byinshi kandi yahise yemera kwiga Bibiliya.

U Buyapani: Kazumi akunda kwandika amabaruwa atera inkunga

Michiko yabazaga ibibazo, Kazumi akerekana aho ibisubizo biri muri paragarafu akoresheje amaboko cyangwa akabyandika. Kazumi amaze kubona telefoni, Michiko yafatiraga hamwe na we isomo ry’umunsi buri gitondo. Nubwo Kazumi yazahaye mu buryo bw’umubiri, yakomeje kugira amajyambere yo mu buryo bw’umwuka, kandi yifuza kuba Umuhamya wa Yehova. Nyuma y’imyaka 13 Kazumi yiga Bibiliya, amaherezo yabaye umubwiriza afite imyaka 61.

Kubera ko Kazumi yaheze mu buriri, itorero ryashyizeho gahunda kugira ngo ajye yumva amateraniro yose n’amakoraniro. Kazumi ategura ibisubizo maze bashiki bacu bakabisomera mu materaniro.

Kazumi yandikira buri wese mu bantu biga Bibiliya kandi bajya mu materaniro, akabatera inkunga akurikije ibyo buri wese akeneye. Abwiriza abakozi bo kwa muganga n’abaza kumusura. Kazumi arababwira ati “nimwiga Bibiliya muzagira ibyishimo.”

Umuntu wiyeguriye idini amenya ukuri

Mushiki wacu wo mu gihugu kimwe cyo mu majyepfo y’uburasirazuba bwa Aziya, yagiye kwa muganga w’amaso, ahurirayo n’umuntu wiyeguriye idini. Uwo mushiki wacu yaramubajije ati “ese wakwishimira kugira amagara mazima no kubaho iteka utuye ahantu heza?” Bagiranye ikiganiro gishimishije, maze uwo mushiki wacu amuha agatabo Tega Imana amatwi. Uwo muntu yamuhaye nomero ze za telefoni, mushiki wacu na we aziha umuvandimwe wo mu itorero. Uwo muvandimwe yaramuhamagaye amutumirira kuzaza kumva disikuru yihariye. Uwo muntu yishimiye amateraniro, cyane cyane indirimbo z’Ubwami, kandi yashimishijwe cyane n’uko abantu bose bamwakiranye urugwiro.

Uwo muntu yabajije niba Abahamya bagira kaminuza cyangwa seminari zigisha iby’idini, maze uwo muvandimwe amubwira ko twigisha abantu Bibiliya buri muntu ku giti cye kandi ko na we abishatse yamwigisha. Mu cyumweru cyakurikiyeho, uwo muntu yarangije igice cya 1 cy’igitabo Ni iki mu by’ukuri Bibiliya yigisha? Yakomeje kwiga, atangira kujya mu materaniro kandi agasubiza mu Cyigisho cy’Umunara w’Umurinzi.

Uwo muntu yagiye mu ikoraniro ry’akarere, maze intumwa y’ibiro by’ishami imutumirira kuzasura Beteli. Mu cyumweru cyakurikiyeho, uwo mugabo yakoze urugendo rw’amasaha agera ku icumi kugira ngo agere kuri Beteli, kandi agezeyo yakiranywe urugwiro. Mu mpera z’ukwezi kwa Gashyantare 2015, uwo mugabo yavuye mu kigo cy’abiyeguriye idini kandi akomeje kwiga Bibiliya no kujya mu materaniro.

Uwari warazimiye yongeye kuboneka

Hari abapayiniya baherutse koherezwa mu turere twari tumaze imyaka myinshi tutabwirizwa two mu majyaruguru y’uburasirazuba bw’u Buhindi. Abo bapayiniya babonye abantu benshi bashimishijwe, batangira gushaka ahantu hakwiriye ho guteranira. Igihe bari bagiye kwigisha umuntu Bibiliya, babonye inzu yari icyubakwa, maze bashaka kumenya ibyayo. Barakomeje barigendera, ariko bageze imbere gato bibanga mu nda, bagaruka kubaza iby’iyo nzu. Bageze inyuma yayo bahuye n’umukecuru, bamubwira ko ari Abahamya ba Yehova. Yahise acya mu maso, arababwira ati “nanjye ndi Umuhamya wa Yehova,” nuko abinjiza mu nzu. Yaberetse ibitabo bye byo kuva mu myaka ya 1970 na 1980. Hari hashize imyaka 30 yigishijwe Bibiliya n’abapayiniya kandi yari yaragiye mu materaniro nubwo umugabo we yamurwanyaga. Yemeraga adashidikanya ko yari yarabonye ukuri, ariko igihe abapayiniya bavaga muri ako gace yaburanye n’Abahamya. Abana be bose bari baragiye mu yandi madini ariko we yanga kugira irindi dini ajyamo.

U Buhindi: Umugore ushimishijwe yerekana ibitabo bye byo mu myaka ya 1970 na 1980

Abana be bari basigaye bamuhatira kuba Umugatolika kugira ngo napfa azahambwe n’Abagatolika. Ndetse murumuna we yashatse kumujyana kwa padiri kumwandikisha, ariko basanga imodoka nyinshi mu muhanda babura aho banyura basubira mu rugo. Murumuna we yamubwiye ko bari kujyayo bukeye bwaho, ariko yahise arwara. Kuri uwo munsi bagombaga kugenda, ari nyuma ya saa sita, ni bwo abo bapayiniya babonye uwo mugore wari ushimishijwe. Ubu yongeye kwiga Bibiliya, ajya mu materaniro, kandi ashishikariza abana be n’abuzukuru be kwiga Bibiliya.