Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

INDONEZIYA

Yahaga agaciro iby’Imana

Thio Seng Bie

Yahaga agaciro iby’Imana
  • YAVUTSE MU MWAKA WA 1906

  • ABATIZWA MU WA 1937

  • ICYO TWAMUVUGAHO: Umusaza w’itorero w’indahemuka wihanganiye urugomo rushingiye ku ivangura ry’amoko.—Byavuzwe n’umukobwa we Thio Sioe Nio.

MURI Gicurasi 1963, habaye imyivumbagatanyo yo kwamagana Abashinwa mu karere kose ka Java y’i Burengerazuba. Umugi wa Sukabumi aho umuryango wanjye wakoreraga akazi ko gutwara imizigo mu makamyo, ni wo washegeshwe cyane n’iyo myigaragambyo. Abantu babarirwa mu magana bari bariye karungu, hakubiyemo na bamwe mu baturanyi bacu, bateye urugo rwacu. Twahiye ubwoba igihe abigaragambyaga birohaga mu nzu bakangiza ibintu byacu ibindi bakabisahura.

Bamaze kugenda, hari abaturanyi baje kuduhumuriza. Papa yicaranye na bo hasi muri saro. Mu bintu bari batereye hejuru, papa yabonyemo Bibiliya ye yo mu rurimi rw’igisundani. Yarayirambuye maze yereka abo baturanyi ko ibyo bihe by’amakuba byari byarahanuwe. Hanyuma yabasobanuriye ibyiringiro bihebuje by’Ubwami.

Papa ntiyigeze yimiriza imbere ibyo kwirundanyiriza ubutunzi. Yakundaga kutubwira ati “iby’Imana bigomba kuza mu mwanya wa mbere!” Ishyaka ryamuranze ryatumye umugore we, abana be batandatu, se w’imyaka 90, n’abandi bene wabo benshi, bemera ukuri.