INDONEZIYA
Baterwa ishema no gutangaza izina rya Yehova
Mu gihe cy’imyaka myinshi umurimo wamaze warabuzanyijwe, abavandimwe bo muri Indoneziya bagaragaje ubwenge bakurikiza inama ya Yesu igira iti “mugire amakenga nk’inzoka, ariko mumere nk’inuma mutagira uburiganya” (Mat 10:16). Icyakora itegeko ribuzanya umurimo rimaze kuvaho, abavandimwe benshi bagombaga kwitoza kubwiriza “bashize amanga.”—Ibyak 4:31.
Urugero, hari abavandimwe bakundaga gusubira gusura no kwigisha abantu Bibiliya ariko bagatinya kubwiriza ku nzu n’inzu. Abandi bangaga kubwiriza Abisilamu. Benshi iyo babaga bari mu murimo wo kubwiriza, bavugaga ko ari Abakristo aho kuvuga ko ari Abahamya ba Yehova kandi bagakoresha Bibiliya zahinduwe n’amadini yiyita aya gikristo aho gukoresha Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’isi nshya mu kinyandoneziya. * Abandi bo ntibashishikariraga gutanga ibitabo by’imfashanyigisho za Bibiliya.
Hari abakomeje kugira ako kamenyero kabi na nyuma y’uko tubonye ubuzima gatozi. Abandi bakomezaga kwizirika ku muco gakondo, aho usanga abantu bahitamo kugamburura aho kwiteranya, bakavuga ibintu babica ku ruhande aho kubivuga beruye. None se hari gukorwa iki ngo abavandimwe bagororwe?
Yehova yatanze igisubizo abinyujije ku nama zuje urukundo abavandimwe bakuze mu buryo bw’umwuka batangaga (Efe 4:11, 12). Urugero, igihe umuvandimwe Stephen Lett wo mu Nteko Nyobozi yajyaga muri Indoneziya mu mwaka wa 2010, yabateye inkunga yo gushyigikira izina ry’Imana bakoresha cyane Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’isi nshya mu murimo wo kubwiriza. Umumisiyonari witwa Misja Beerens yagize ati “disikuru y’umuvandimwe Lett yakoze ku mutima ababwiriza benshi. Babonye ko byari ngombwa kugaragaza ko Abahamya ba Yehova batandukanye n’andi madini, kandi bagaterwa ishema no kuvuganira Ijambo ry’Imana.”
Kubera ko Abisilamu bo muri Indoneziya batekerezaga ko Abahamya ba Yehova ari kimwe n’andi madini yose yiyita aya gikristo, Umurimo Wacu w’Ubwami ugenewe Indoneziya watanze inama y’ingirakamaro ugira uti “kwimenyekanisha ko turi Abahamya ba Yehova tugitangira kuganira n’umuntu, akenshi ni byo bituma tugira icyo tugeraho. . . . Duterwa ishema no guhagararira Yehova, kandi twifuza ko abantu bo mu ifasi tubwirizamo bamenya izina rye n’imigambi ye!” Shinsuke Kawamoto ukorera ku biro by’ishami byo muri Indoneziya yagize ati “ubwo buryo bwo kubwiriza tudaca ku ruhande ariko tubigiranye amakenga, butuma tugera kuri byinshi. Abisilamu benshi baba bafite amatsiko yo kumenya Abahamya ba Yehova. Baba bifuza kumenya aho dutandukaniye n’andi madini. Ayo matsiko atuma tubona uburyo bwo kubabwiriza.”
Nanone ababwiriza bashishikarijwe kongera umubare w’amagazeti batangaga y’Umunara w’Umurinzi na Nimukanguke! Lothar Mihank, umuhuzabikorwa wa komite y’ibiro by’ishami, agira ati “abantu bagomba gusoma amagazeti yacu kugira ngo batumenye. Amagazeti ategura imitima y’abantu, bigatuma barushaho kwitabira ukuri. Iyo tuyatanze ahantu hose, dutuma abantu benshi babona uburyo bwo kumenya Yehova.”
Kubwiriza mu ruhame bigera kuri byinshi
Mu mwaka wa 2013, ibiro by’ishami bya Indoneziya byatangije uburyo bushya bwo kubwiriza bwemejwe n’Inteko Nyobozi, ni ukuvuga kubwiriza mu ruhame mu migi minini no kubwiriza mu ruhame mu rwego rw’itorero. Izo gahunda zishishikaje zituma abantu benshi muri Indoneziya bumva ubutumwa bwiza.
Ameza ya mbere akoreshwa muri iyo gahunda yihariye yo kubwiriza mu ruhame mu migi minini, yashyizwe mu maduka
manini acuruza ibikoresho bya elegitoroniki muri Jakarta y’i Burengerazuba. Nyuma yaho, amatorero yatangiye gushyira utugare n’ameza mu mafasi yayo. Mu mwaka umwe, ameza n’utugare bisaga 400 byari bimaze gushyirwa hirya no hino mu migi yo muri Indoneziya. Ibyo byageze ku ki?Umusaza w’itorero w’i Jakarta witwa Yusak Uniplaita yagize ati “mbere y’uko dutangira kubwiriza mu ruhame, itorero ryacu ryatumizaga amagazeti 1.200 buri kwezi. Nyuma y’amezi atandatu, twari dusigaye dutumiza amagazeti 6.000 buri kwezi. Ubu dutumiza amagazeti 8.000 buri kwezi. Nanone dutanga ibitabo byinshi n’udutabo.” Mu mugi wa Medan mu ntara ya Sumatra ya Ruguru, hari abapayiniya bashyize utugare ahantu hatatu. Mu kwezi kwa mbere, batanze ibitabo 115 n’amagazeti agera ku 1.800. Mu mezi abiri yakurikiyeho, abapayiniya 60 bari barashyize utugare ahantu harindwi, batanze ibitabo bisaga 1.200 n’amagazeti 12.400. Umumisiyonari witwa Jesse Clark agira ati “ubwo buryo bushya bwo kubwiriza bushishikaza abavandimwe kandi bugaragaza ko muri Indoneziya hazabaho ukwiyongera. Biragaragara ko iyo gahunda yo kubwiriza mu ruhame izakomeza!”
Gukoresha ururimi rukora abantu ku mutima
Indoneziya ni kimwe mu bihugu bivugwamo indimi nyinshi ku isi. * Nubwo abantu benshi bahurira ku kinyandoneziya, nanone benshi bavuga indimi zo mu bwoko bwabo, ari na zo zibakora ku mutima.
Ikipi y’abahinduzi b’Ababataki-Toba, muri Sumatra ya Ruguru
Mu mwaka wa 2012, ibiro by’ishami byakoze ubushakashatsi kugira ngo bimenye ibikenewe muri iyo fasi ivugwamo indimi zitandukanye. Tom Van Leemputten agira ati “twatangiye duhindura ibitabo mu ndimi 12 zivugwa n’abantu bagera kuri miriyoni 120. Igihe abahinduzi bacu bahindura mu kijava babonaga uko inkuru y’Ubwami ya mbere mu kijava izaba imeze, basutse amarira y’ibyishimo. Bari bagiye kubona ibyokurya
byo mu buryo bw’umwuka mu rurimi rwabo kavukire!”Icyakora amatorero menshi yakomeje kugira amateraniro mu kinyandoneziya, ndetse n’amatorero yo mu turere abantu benshi bavugagamo indimi kavukire. Lothar Mihank agira ati “mu mwaka wa 2013, jye n’umugore wanjye Carmen twagiye mu ikoraniro ry’iminsi ibiri ryabereye ku kirwa cya Nias mu ntara ya Sumatra ya Ruguru. Abenshi mu bantu 400 bari bateranye bavugaga ikiniyasi, ariko disikuru zose zatangwaga mu kinyandoneziya. Tumaze kubivuganaho n’abagombaga gutanga za disikuru, twabwiye abari bateranye ko ku munsi ukurikiyeho porogaramu yari kuba mu kiniyasi. Kuri uwo munsi, abantu basaga 600 buzuye mu nzu yaberagamo ikoraniro.” Carmen yongeyeho ati “byaragaragaraga ko abantu barushijeho gukurikirana ikoraniro bitonze mu kiniyasi, kuruta ku munsi wa mbere igihe disikuru zatangwaga mu kinyandoneziya. Bashimishijwe nuko bumvaga ubutumwa bwa
Bibiliya mu rurimi rwabo kavukire kandi bagasobanukirwa.”Babwiriza umuntu ufite ubumuga bwo kutumva
Abantu babana n’ubumuga bwo kutumva bo muri Indoneziya ubu na bo bashobora “kumva” ukuri mu rurimi rwabo. Kuva mu mwaka wa 2010, ikipi y’abahindura mu rurimi rw’amarenga rw’urunyandoneziya, yahinduye udutabo turindwi n’inkuru z’Ubwami umunani. Nanone ibiro by’ishami byateguye amashuri 24 yigishije abantu basaga 750 ururimi rw’amarenga. Ubu muri Indoneziya hari amatorero n’amatsinda 23 akoresha ururimi rw’amarenga, afasha mu buryo bw’umwuka abantu babana n’ubumuga bwo kutumva babarirwa muri miriyoni eshatu kandi akabahumuriza.
Muri iki gihe Urwego Rushinzwe Ubuhinduzi rugizwe n’amakipi ahindura mu ndimi 37. Rufite abahinduzi 117 bakorera mu duce 19 two hirya no hino muri Indoneziya, hakaba n’abandi bakozi 50 babafasha.
^ par. 2 Bibiliya yuzuye y’Ubuhinduzi bw’isi nshya mu kinyandoneziya yasohotse mu wa 1999. Abahinduzi bamaze imyaka irindwi bayihindura mu gihe umurimo wari warabuzanyijwe. Nyuma yaho, imibumbe ibiri isobanura Bibiliya (Étude perspicace des Écritures) hamwe na Watchtower Library kuri CD-ROM byasohotse mu kinyandoneziya, bikaba bigaragaza rwose umurimo utoroshye abahinduzi bakoze!
^ par. 2 Indoneziya ivugwamo indimi 707, mu gihe igihugu cy’abaturanyi cya Papouasie-Nouvelle-Guinée kivugwamo indimi 838.