Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

 INDONEZIYA

Yehova yadukoreye ibirenze ibyo twari twiteze!

Angeragō Hia

Yehova yadukoreye ibirenze ibyo twari twiteze!
  • YAVUTSE MU MWAKA WA 1957

  • ABATIZWA MU WA 1997

  • ICYO TWAMUVUGAHO: Yasubiye mu mudugudu yavukiyemo ku kirwa cya Nias ahashinga itorero.

MU MWAKA wa 2013, itorero ryacu rito ry’i Tugala Oyo ryumvise inkuru ishishikaje y’uko twari tugiye kubona Inzu y’Ubwami nshya! Abategetsi bo muri ako karere bemeye uwo mushinga, n’abaturanyi 60 baradusinyira. Umuturanyi umwe yaratubwiye ati “nimunashaka abantu 200 babasinyira, muzababona.”

Abubatsi babiri bamenyereye ibyo kubaka Amazu y’Ubwami, baje guhagararira uwo mushinga wo kubaka Inzu y’Ubwami nshya, yuzuye mu kwezi k’Ugushyingo 2014. Ntitwari twarigeze tunarota ko itorero ryacu rizigera rigira ahantu heza nk’aho ho gusengera Yehova. Rwose Yehova yadukoreye ibirenze ibyo twari twiteze!