INDONEZIYA
Narokotse imyivumbagatanyo y’Abakomunisiti
Ronald Jacka
-
YAVUTSE MU MWAKA WA 1928
-
ABATIZWA MU WA 1941
-
ICYO TWAMUVUGAHO: Yamaze imyaka isaga 25 ahagarariye ibiro by’ishami bya Indoneziya.
MU RUKERERA rwo ku itariki ya 1 Ukwakira 1965, abasirikare bakoranaga n’ishyaka ry’Abakomunisiti ryo muri Indoneziya, bashatse guhirika ubutegetsi maze bica abajenerari batandatu. Leta na yo yahise yihimura. Mu gihugu hose, abantu basaga 500.000 bashinjwaga kuba Abakomunisiti barishwe.
Hashize ibyumweru runaka uwo mugambi wo guhirika ubutegetsi uburijwemo, hari umusirikare ukomeye wambwiye ko nari uwa mbere ku rutonde rw’abayobozi b’amadini bo mu gace k’iwacu Abakomunisiti bateganyaga kwica. Yashatse no kujya kunyereka imva bari kumpambamo, ariko ndamwangira mbigiranye ikinyabupfura. Muri icyo gihe cy’umwuka mubi mu bya politiki sinifuzaga ko hagira abambona ndi kumwe na we kuko byari gutuma batekereza ko nateshutse ku kutabogama kwa gikristo.